RFL
Kigali

Bayern Munich: Julian Nagelsmann umutoza uhenze mu mateka y’umupira w’amaguru

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/04/2021 14:51
0


Nyuma yuko ikipe ya Bayern Munich itangaje ko yamaze kugura umudage watozaga RB Leipzig, Julian Nagelsmann imutanzeho Miliyoni 25 z’ama-Euro, yaciye agahigo ko kuba umutoza wa mbere uhenze kurusha abandi mu mateka y’umupira w’amaguru.



Kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Mata 2021, nibwo Bayern Munich yatangaje ko Julian Nagelsmann yamaze kuba umutoza w’iyi kipe mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, akaba yarasimbuye Hans-Dieter Flick wari uyimazemo imyaka ibiri.

Ntabwo byoroheye iyi kipe y’ubukombe ku Isi kugira ngo ibone uyu mutoza wari ugifite amasezerano muri RB Leipzig, kuko byayisabye kugura ayo masezerano itanga miliyoni 25 z’ama-Euro.

Nagelsmann yahise aca agahigo ku kuba umutoza uhenze kurusha abandi mu mateka y’umupira w’amaguru, kuko aka gahigo kari gafitwe na Andre Villas-Boas waguzwe miliyoni 15 z’ama-Euro mu 2011 ubwo yavaga muri FC Porto agiye muri Chelsea.

Ntabwo ari ubwambere Nagelsmann aguzwe ava mu ikipe imwe ajya mu yindi, kuko mu 2019 Leipzig yari yamutanzeho Miliyoni 5 z’ama-Euro ava muri Hoffenheim.

Bayern Munich yatangiye kurambagiza uyu mutoza mu gihe Pep Guardiola yayitozaga, bamushaka kugira ngo atoze ikipe yabo ya kabiri ariko arabatsembera, aguma muri Hoffenheim, byanamuhaye amahirwe yo kwerekeza muri Leipzig.

Uyu mutoza wakoreye amateka akomeye Hoffenheim yari igiye gusubira mu cyiciro cya kabiri akayisubiza ubuzima bwo kuguma muri Bundesliga, yanazamuriye urwego Leipzig yari amazemo imyaka ibiri dore ko iri mu makipe atinyitse mu Budage.

Uyu mutoza wahagaritse gukina ruhago ku myaka 19 kubera imvune yo mu ivi, avuga ko ikibuga kitamuhiriye nk’umukinnyi ariko agomba gukora amateka akomeye nk’umutoza.

Nagelsmann ni umwe mu batoza beza i Burayi

Nagelsmann yahinduriye Leipzig amateka ayigira ikipe y'igitinyiro

Nagelsmann agiye gutoza Bayern Munich imyaka itanu iri imbere





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND