RFL
Kigali

British Super League: Amakipe yo mu Bwongereza yateye umugongo European Super League mu mugambi wo gushinga irushanwa rishya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/04/2021 18:44
1


Nyuma yo kwikura mu irushanwa rya European Super League bari bamazemo amasaha 48 gusa, amakipe atandatu yo muri Premier League agiye gushinga irushanwa rishya rizatumirwamo amakipe akomeye yo muri Ecosse.



Amakipe arimo Liverpool, Chelsea, Arsenal, Tottenham Hotspur, Manchester City na Manchester United, yamaze kwemeranya ku mushinga wo gutangiza irushanwa rishya ryitwa ‘British Super League’ rizatumirwamo amakipe akomeye y’i Galasgow muri Ecosse, mu irushanwa rishobora kuzinjiza akayabo.

Celtic na Rangers zo muri Ecosse, niyo makipe azatumirwa muri British Super League ishobora kuzatangira gukinwa mu 2022/23.

Nk'uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Sun, nyuma yo kwikura muri European Super League, abayobozi b’aya makipe akomeye mu Bwongereza bicaye hamwe batekereza uburyo batangiza irushanwa rishya muri icyo gihugu, rikazajya ritumirwamo amakipe abiri akomeye muri Ecosse.

The Sun ivuga ko Celtic na Rangers zizungukira cyane muri iri rushanwa, by'umwihariko mu buryo bw’amafaranga bazasaruramo.

Hagati aho, Amashyirahamwe ya ruhago mu bihugu by’u Bwongereza na Ecosse yamaze kwemeranya kuri iri rushanwa ndetse n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi UEFA no ku Isi ‘FIFA’ bamaze kwemera ubu buryo bushya.

Gutumira Celtic na Rangers ntabwo ari ko gashya British Super League izaba ifite gusa kuko n’amakipe azagabanuka akagera kuri 18, ndetse bakazanashyiraho iherezo ku mikino ya kamarampaka ku makipe ane yasoje mu myanya ya mbere.

Bisa n'aho irushanwa rya European Super League ryaburijwemo nyuma y'uko amakipe 9 muri 12 yari yemeye kuryitabira akuyemo akayo karenge, kuri ubu hakaba hasigayemo amakipe atatu ariyo Juventus, Real Madrid na FC Barcelona yanze kuva ku izima.

Amakipe yo mu Bwongereza agiye gutangiza irushanwa rishya rya British Super League





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alphonse3 years ago
    Ndabona izikipe eshatu nazo zirajyeraho zikava kwizima zikavamo kuko ntizakina zonyine ngo zinjize agatubutse





Inyarwanda BACKGROUND