RFL
Kigali

France: Umunyamideli w'umunyarwanda Mr Bombe ari kumenyekanisha u Rwanda i mahanga abinyujije mu biganiro-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/04/2021 16:36
0


Umunyamideli Murengezi Maridadi uzwi ku izina rya Mr Bombe Trainer yatangije ibiganiro atumiramo abantu b'ingeri zose [Abanyafurika n'abanyaburayi], akaba avuga ko ikimuraje inshinga ari uguteza imbere u Rwanda nawe agatanga umusanzu ukomeye ku gihugu cye.



Umunyamakuru wa INYARWANDA wakomeje kubona ibiganiro uyu munyamideri yatangije ku rubuga rwa Youtube, yagize amatsiko yo kumenya impamvu n'intego Mr Bombe afite mu kuganira n'aba bantu. Ibi byatumye tuganira nawe, adutangariza ko yimirije imbere guteza imbere u Rwanda n'ubukerarugendo ku isi hose ndetse no guteza imbere ururimi rw'ikinyarwanda.

"Impamvu nakoze iyi BOMBASTIC TV SHOW ni ukubera niyumvisemo ko mfite uruhare mu guteza imbere igihugu cyanjye n'umuco wacu. Iyi BOMBASTIC TV SHOW nayikoze kugira ngo njye bwira abantu batandukanye ibyiza by'u Rwanda ndetse nkababwira n'indimi bakoresha bageze mu Rwanda." - Mr Bombe Trainer.


Mr Bombe akora umwuga w'ubunyamideri bushingiye ku kubaka umubiri

Mr Bombe Trainer avuga ko ibi biganiro abikora kugira ngo afashe abantu kwidagadura akavuga ko atabikora nk'umunyamakuru w'umwuga. Ibi biganiro usanga harimo abanyafurika, abarabu bakomoka mu bihugu bitandukanye baba mu Bufaransa ariko mu bihe biri mbere nyuma ya Covid-19 avuga ko azatangira kujya no mu bindi bihugu akaganira n'abandi mu rwego rwo kwagura ibyo akora.

Mr Bombe Trainer kuri ubu usigaye aba mu Bufaransa nyuma yo guhirwa n'umwuga w'ubunyamideri bushingiye ku kugaragaza umubiri, mu buzima bwe ni umusore wumva ko yafasha abantu mu buryo bwose bushoboka mu kubafasha kumenya ibintu byinshi hifashishijwe uburyo ubwo ari bwo bwose bugera ku bantu benshi.

Muri iki kiganiro yahaye umunyamakuru wa INYARWANDA yahishuye ko hari n'abantu baba batekereza ko mu Rwanda hakiri Genocide, gusa benshi bagenda bahabwa amakuru nyakuri ku Rwanda ko ayo mateka mabi yarangiye ndetse bakerekwa n'iterambere igihugu kimaze kugeraho.


Mr Bombe hamwe n'umunya-Turkey baganiriye byinshi birimo n'u Rwanda

Murengezi Maridadi akazi ke ka buri munsi ni ukumurika imideri bushingiye ku kugaragaza umubiri ndetse no gutoza abakora imyitozo ngorora mu biri. Avuga ko iyi BOMBASTIC TV SHOW izafasha benshi kumenya ahantu nyaburanga basura [Ubukerarugendo], amakuru ku bindi bihugu ndetse no kumenya ururimi rw'ikinyarwanda.

Uyu musore ahagana mu mwaka wa 2015 yamenyekanye mu makipe atandukanye akina umukino wa Rugby hano mu Rwanda. Aya makipe yagiye agaragaramo harimo Kigali Sharks yayikiniye kuva mu 2015 kugeza mu 2016, Remera Buffaloes yayikiniye kuva mu 2016 kugeza mu 2017 na Lion defere yakiniye mu mu mwaka wa 2018, kuri ubu akinira ikipe ya Rugby yitwa LMRCV Club ibarizwa mu mujyi wa Lille, ibi byose yabigezeho binyuze muri Agency izwi nka Ocean Groove Paris.


Mr Bombe yatangiye urugendo rwo kumenyekanisha u Rwanda i mahanga

Kanda hano urebe ibiganiro bye kuri shene ya Youtube uyu musore yatangije


Reba hano Mr Bombe aganira n'umunya-Turkey







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND