RFL
Kigali

Kwizera Olivier wavuzwe muri APR FC yatangiye imyitozo muri Rayon Sports – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/04/2021 15:26
1


Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kwizera Olivier, yatangiye imyitozo muri Rayon Sports nyuma y’amakuru yari amaze igihe avugwa ko nyuma yuko yitwaye neza mu ikipe y’igihugu yifujwe na APR FC yashakaga kumugarura ndetse bikavugwa ko ibiganiro hagati y’impande zombi byari bigeze kure.



Kuri iki cyumeru tariki ya 18 Mata 2021, nibwo umunyezamu Kwizera Olivier yakoze imyitozo ye ya mbere kuva Rayon Sports yasubukura imyitozo yayo, dore ko yari amaze igihe ategerejwe n’umutoza Guy Bukasa.

Olivier wauzwe mu biganiro na APR FC, yakoranye imyitozo na bagenzi be ku kibuga cyo mu Nzove ashimangira ibyo aherutse gutangaza ku makuru yamuvuzweho.

Uyu munyezamu yanyomoje ibyavuzwe ko ari mu biganiro na mukeba APR FC, asobanura ko intego ye atari ugukina mu Rwanda kuko ari gukora cyane kugira ngo asubire gukina hanze, bityo akaba nta gahunda yo gusubira muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu afite.

Kwizera Olivier yarigaragaje cyane mu ikipe y’igihugu, haba mu irushanwa rya CHAN 2021 aho yafashije Amavubi kugera muri 1/4 ndetse no mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ‘CAN 2022’.

Olivier yasanze bagenzi be mu myitozo bitegura shampiyona y’umwaka wa 2021, izatangira tariki ya 01 Gicurasi 2021, aho izakinwa mu buryo bushya bw’amatsinda.

Rayon Sports iyoboye itsinda rya B, aho irikumwe n’amakipe arimo Kiyovu Sport, Gasogi United ndetse na Rutsiro FC.

Kwizera Olivier wavuzwe mu biganiro na APR FC yatangiye imyitozo muri Rayon Sports

Kwizera yavuze ko intego ye ari ugusubira gukina hanze y'u Rwanda

Olivier yakoze imyitozo ye ya mbere muri Rayon Sports

Rayon Sport ikomeje imyitozo yitegura shampiyona

Guy Bukasa yiteguye guhatana muri shampiyona izakinwa mu matsinda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mêddy Øg 3 years ago
    Ewe birashimishije kubona Rayon sport isubiye mumwitozo





Inyarwanda BACKGROUND