RFL
Kigali

Ghana igihugu cya mbere cyo muri Afrika kigiye gushyirwamo icyicaro cy’urubuga rwa Twitter rukoreshwa cyane n’ibikomerezwa

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/04/2021 10:24
1


Twitter irifuza abakozi bagera kuri cumi n'umwe bashya bo gukora muri Ghana aho igiye gushyira icyicaro cyayo gikuru muri Africa.



"Uyu munsi mu rwego rwo kwagura imikorere n’ibikorwa twishimye kubamenyesha ko turi kubaka itsinda ry’abakozi bacu mu gihugu cya Ghana". Ni amagambo akubiye mu itangazo rya kompanyi ya Twitter. Aya magambo akaba yanyujijwe ku rukuta rwa Jack Dorsey kuri Twitter, Umuyobozi mukuru akaba n'umwe mu bayishinze.


Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo na we yasubije kuri Twitter, ahishura ko ku itariki ya 7 Mata 2021, we na Bwana Dorsey bakoranye inama yo mu buryo bw'ikoranabuhanga. Bwana Addo yavuze ko kuba Twitter yahisemo Ghana "ari iby'agaciro gakomeye".

Yavuze ko Leta ya Ghana n'abaturage bayo bishimiye icyizere kigirirwa igihugu cyabo. Bwana Addo yongeyeho ati: "Iyi ni intangiriro y'ubufatanye bwiza hagati ya Twitter na Ghana, ikaba ari ingenzi ku iterambere ry'urwego rw'ingirakamaro rw’ikoranabuhanga muri Ghana".

Bamwe mu Banyafurika bakurikiranira hafi ikoranabuhanga bacyekaga ko Twitter yashyira ibiro bikuru byayo ku mugabane w’Afurika muri Nigeria, Kenya cyangwa Afurika y'Epfo kuko ibi bihugu bifite ibigo by'ikoranabuhanga biteye imbere.

Nyamara mu nyandiko yatangaje kuri Twitter, Bwana Dorsey yavuze ko kuba Ghana iherutse kugenwa ngo ibemo ubunyamabanga bw'isoko ritagira imipaka ry'Afurika (African Continental Free Trade Area) "Bihuye n'intego yacu ikomatanyije yo kugaragara mu karere kazashyigikira umuhate wacu wo kuvugurura no kunoza serivisi yacu muri Afurika".

Src:www.africannews.com








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DUKUZIMANA ANCERME3 years ago
    JYEWE NUMVA IBYABAYE IKENDA KANE NKUMVA DUKWIYE KUBIRWANYA





Inyarwanda BACKGROUND