Kigali

#Kwibuka27: Twibuke twiyubaka, amateka mabi yaranze igihugu cyacu ntazongere kurangwa mu Rwanda rwacu-Rosine Bazongere

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:9/04/2021 13:34
0


Mu kiganiro Rosine yagiranye na inyaRwanda.com yagize ubutumwa agenera abanyarwanda bose muri rusange abasaba gukomeza kwibuka biyubaka 'kuko aribyo bizatuma twubaka u Rwanda twifiuza'. Yakomeje abihanganisha muri ibi bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Yagize ati: "(Gukunda akazi) Nkoresha impano yanjye yo gukina filime nkayibyaza umusaruro niteza imbere n’umuryango wanjye ndetse n'igihugu cyanjye muri rusange. Ni rwo ruhare rwajye mu kubaka u Rwanda twifuza. Ikindi ndasaba byimazeyo urubyiruko rw'igihugu nagira ngo mbibutse ko aya ari amateka mabi yaranze igihugu cyacu twifuza ko atazarangwa mu Rwanda rwatubyaye ukundi;

Ni twe tugomba kubiharabira, nkatwe Rwanda rw'ejo. Ni inshingano zacu gusigasira amateka yacu, ntidutege amatwi abo bagejeje igihugu cyacu mu mateka mabi yakiranze, bapfobya ndetse bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, twibagiwe aho igihugu cyacu kivuye ntitwamenya n'aho cyigana, twirinde abatujya mu matwi kuko imigambi yabo atari myiza. Dukomeze gusigasira ibyagezweho duharanira ko Jenoside itazongera ukundi".


"Ikindi mbikuye ku mutima nshimiye umuntu wese wagize uruhare mu iterambere ry’uRwanda kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nshimira cyane INKOTANYI, ni akazi gakomeye zakoze kugira ngo abanyarwanda twongere tubone umucyo tugire n'icyizere cy'ubuzima. Yasabye abantu "Gukunda igihugu cyacu, gushyira hamwe nk'abanyarwanda tugatahira umugozi umwe, gukora duharanira iterambere rirambye, kwibuka Twiyubaka".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND