RFL
Kigali

#Kwibuka27: Abanyarwanda baba muri Senegal babifashijwemo na Ambasade yabo bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi-AMAFOTO

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:8/04/2021 16:06
0


Kuwa 07 Mata 2021, Ambasade y’u Rwanda muri Senegal inashinzwe Ibihugu bya Mali, Gambia, Cabo Verde na Guinea Bissau ifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Senegal bibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.



Nk'uko InyaRwanda ibikesha Ambasade y'u Rwanda muri Senegal, iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyatumiwemo abantu bahagarariye abandi mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, iki gikorwa cyaranzwe no gucana urumuri rw’icyizere, gushyira indabo ahari ikimenyetso cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubuhamya n’ubutumwa bwa bamwe mu bitabiriye iyi gahunda.

Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Senegal, Patrick KARAMAGA watanze n’ubuhamya nk’uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse ku mateka mabi yo gukwirakwiza urwango mu Banyarwanda banahereye mu mashuri y’abana bato, ashima by’umwihariko ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zikabohora Igihugu, anasaba ko Abanyarwanda bakomeza gutahiriza umugozi umwe mu guteza imbere igihugu, kandi bagakomera ku bumwe bwabo. 


Patrick Karamaga, Perezida w'umuryango w'Abanyarwanda muri Senegal

Ambasaderi w’Igihugu cya Gabon muri Senegal, Michel Regis ONANGA NDIAYE wavuze mu izina ry’Abahagarariye Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga muri Senegal, yagarutse ku mwanzuro w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu 2018 yemeje ko itariki ya 7 Mata ya buri mwaka ari umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.


Amb.du Gabon Michel Regis ONANGA NDIAYE

Yasabye ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakihishahisha hirya no hino bakurikiranwa n’ibihugu bihishemo kimwe n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagaragaje ko nyuma y’imyaka 27 Jenoside ihagaritswe, Abanyafurika bose batewe ishema n’ibyiza u Rwanda rwagezeho muri icyo gihe, muri gahunda yo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda na gahunda z’iterambere muri rusange.

Yagarutse ku ijambo rya Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME yavuze mu gihe hibukwagwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagize ati: « Mu 1994 nta cyizere cyariho, hari umwijima gusa, ariko uyu munsi hari urumuri, twapfutse ibikomere, ibyo byatumye turushaho kuba umwe kandi ku buryo buhoraho. U Rwanda rwabaye umuryango umwe ».

Mu bandi batanze ubuhamya harimo Abanya-Senegal barimo Mabousso THIAM, wavuze ku ntambwe u Rwanda rwateye nyuma ya Jeoside yakorewe Abatutsi, aho uretse ibikorwa by’iterambere mu bice byose by’ubuzima, by’umwihariko Abanyarwanda bafite ishema n’agaciro, amahoro n’umutekano bitari byarigeze biba mu Rwanda.


Mabousso THIAM

Undi watanze ubuhamya ni Eugénie Rokhaya AW N’DIAYE, wabaye mu Rwanda akaba yagarutse ku kababaro n’agahinda abagore batewe na Jenoside yabagize abapfakazi, ikanahitana abana babo. Yagarutse ku butwari bwabo ndetse n’uruhare rwabo mu kubaka umuryango nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.


Eugénie Rhokaya AW N'DIAYE

Uwari uhagarariye Guverinoma ya Senegal muri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, HABIB Leon NDIAYE, Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Umuco n’Itangazamakuru yagaragaje ko Guverinoma ya Senegal yifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe bibuka Abanyarwanda b’inzirakarengane basaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ubuyobozi bubi.

Yashimye uko Abanyarwanda bishatsemo ibisubizo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi agaragaza ko Senegal izakomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.


Habib Léon NDIAYE

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre KARABARANGA, yashimye cyane umubano uri hagati y’u Rwanda na Senegal, anashima ko icyo gihugu cyanahaye ahari ikimenyetso cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, anagaruka ku butwari bwaranze Cpt. Mbaye DIAGNE, ukomoka muri icyo Gihugu wishwe atabara Abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.


Amb. Karabaranga Jean Pierre

Yasabye abantu bose gukomeza kwamagana abakirangwa n’imvugo n’ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside barimo bamwe mu Banyarwanda basize bahekuye u Rwanda na bamwe mu Banyamahanga babibafashamo.

Hateganyijwe gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi izahuza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bo mu bihugu bya Senegal, Mali, Gambia, Cabo Verde na Guinea Bissau kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 10 hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga no mu minsi 100 hateganyijwe ibiganiro mpuzamahanga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko, kurwanya ihakana, ipfobya n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Amafoto yerekana uko igikorwa cyangeze i Dakar muri Senegal mu #Kwibuka27 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND