RFL
Kigali

Mr. Kagame, Phil Peter, Clarisse, Yago na Trackslayer ni bamwe mu byamamare bavuze ku bageni baraye muri Stade kubera kurenga ku mabwiriza ya Covid-19

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:6/04/2021 17:24
1


Birazwi neza ko umuntu warenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus ahanishwa gucibwa amande akanarara muri stade mu rwego rwo gutanga urugero ku bandi, ariko ibi ntibyavuzweho rumwe na bamwe mu byamamare hano mu Rwanda kubera abageni barajwe muri Stade nyuma y'uko babakuye mu bukwe butarangiye kubera kurenga ku mabwiriza.



Bamwe mu bantu b'ibyamamare mu muziki no mu itangazamakuru barimo Clarisse Karasira, Phil Peter, Mr Kagame, Yago, Trackslayer, Ab God Win, Zaba missed call, Chris Eazy n'abandi banyuranye bagaragaje amarangamutima yabo ku nkuru iri kubica bigacika ku mbuga nkoranyambaga yo kurara muri stade kw'abageni. Bumwe mu butumwa aba bantu bagiye batangaza bwagiye bugarukwaho na benshi b'abafana babo ariko icyo bwose buhuriyeho ni uko buvuga ko ibyo Polisi yakoze bitari bikwiye habe na gato.



Ibi byose byabaye nyuma y'aho abantu bagera kuri 57 barimo Umukwe n'Umugeni wari wambaye agatimba dore ko kuri uwo munsi ari bwo bari basezeranye imbere y'Imana, bafashwe na Polisi y'u Rwanda barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bajyanwa muri Stade ya Kicukiro bararayo ijoro ryose. Bafatiwe muri Hoteli yahise inafungwa yitwa Rainbow iherereye mu Kagari ka Muyange, Umurenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro.


Abinyujije kuri Whatsap Status ye umunyamakuru ukunzwe cyane Yago yagize ati. "Ubu se aba bageni ni iyihe nkuru bazaha abana babo?? Byibaze nawe! Hanyuma nihakorwa icyegeranyo kerekana uburyo abaturage babayeho hirya no hino ku isi tukaza mu bihugu bya nyuma bifite abaturage babayeho mu gahinda dusare ngo tubayeho mu gahinda gute? Ninde wishimira kubona abageni barazwa muri stade ku munsi wa mbere w'ubukwe? Harya ngo ni Covid-19? Sawa Tu, mureke tuyirwanye nta kundi kuko yaradutsinze kandi ari twe twakayitsinze//Njyewe numva ntakeneye umuntu unyigisha ubumuntu kuko ntabwo nkibona hafi aha"

Phil Peter wa Isibo Tv uherutse gutabwa muri yombi yarenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19, we yagize ati "Ni ukuri imbaraga zo kurwanya Covid zishyirwe hose! Kandi mu buryo bungana! Nariraga ko nafatiwe mu kazi mfite n'uruhushya ariko aba bageni barambabaje pe ubu se byibura ko atari bo basubizayo abantu barenze ku mubare! Iyo babareka bagataha bakabiryoza abandi bashoboraga kubikumira".


Mr Kagame nawe ni umwe mu bagaragaje ko batishimiye ibyakozwe na Polisi ariko we yakoresheje ubutubwa bwa Clarisse Karasira abusangiza abafana be kimwe na Chris Eazy ndetse na Ab God Win umwe mu bamenyekanye cyane mu gukora amashusho y'indirimbo akaba aherutse no gukorera uyumuhanzikazi Clarisse indirimbo yitwa 'Njye nawe'


Umwe mu ba Producer bazwi cyane mu gutunganya amajwi y'indirimbo hano mu Rwanda, Trackslayer nawe yagize ati 'Birababaje cyane'

Umunyarwenya wamenyekanye cyane mu Rwanda nka Zaba Missed Call we yagize ati "Rwandan police mwigaye cyane hano mwarengereye mwerekana ubumuntu bucye hari uburyo bwinshi bwo guhana aba bantu butari ubu mwakoresheje. Ikindi kandi ndibaza uwategetse ko bahanwa gutya iyo aba ari abo muri Family ye ntaba yabahannye gutya".


Ubutumwa bwa Phil Peter uherutse gutabwa muri yombi yarenze ku mabwiriza ya Covid-19








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mpagazehe Germain3 years ago
    Yewe kubaririza amabwiriza yego nibyo kd biratureba cyane gs abatuyobora nabo haraho barengera.haruburyo bariya bageni baba barahanwemo atarukubaraza stade ubumuntu turimo turagenda tubwirengagiza rwose.umuntu yubahwe mwabantumwe





Inyarwanda BACKGROUND