RFL
Kigali

The Weeknd yateye inkunga Ethiopia angana na Miliyoni 1 y'amadolari azafasha mu kugaburira abaturage bayo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/04/2021 7:45
0


Umuhanzi The Weeknd yakoze igikorwa cy'urukundo atanga akayabo ka miliyoni 1 ya madolari ayiha igihugu cya Ethiopia cyimaze igihe mu ntambara mu gace kaho ka Tigray.Aya mafaranga akazagurira ibiribwa abaturage batuye muri ako gace.



Abel Tesfaye wamamaye nka The Weeknd mu muziki ni umuhanzi ukomoka muri Canada gusa umaze kubaka ibigwi mu muziki ku rwego mpuzamahanga.Uyu akaba kandi yarakunzwe biturutse ku ijwi rye rikurura abatari bacye ndetse n'ubuhanga akorana indirimbo ze.


The Weeknd akaba yitanze amafaranga angana na miliyoni 1 ya madolari ayafashisha igihugu cya Ethiopia cyiri kugenda gishegeshwa n'intambara iri kubera mu gace kaho kitwa Tigray.Aka gace kakaba gafite abaturage benshi bishwe n'inzara kuva mu kwezi kwa 9 umwaka ushize wa 2020 ubwo iyi ntambara yatangiraga.


Mu magambo The Weeknd yavuze yagize ai "Umutima wanjye ushenguwe nibyo abaturage ba Ethiopia bari kunyuramo kuva kubatoya kugeza kubakuze bari kwicwa abandi bakicwa n'inzara.Abandi bakuwe mu byabo ntaho bafite ho kuba.Nitanze miliyoni 1 ya madolari izafasha mu kugaburira abaturage miliyoni 2 badafite icyo kurya".


Aya mafaranga akaba yayacishije mu kigo cya UN gishinzwe imirire cyizwi ku izina rya United Nations World Food Programme.The Weeknd kandi akaba yakanguriye abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ko nabo bagira icyo bakora bagafasha igihugu cya Ethiopia cyiri mu ntambara.

Src:www.CNN.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND