RFL
Kigali

Igitego cya Drogba cyahagaritse intambara y’amasasu yari imaze imyaka itanu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/04/2021 6:52
0


Byari tariki ya 03 Kamena 2007, ubwo amateka akomeye mu mibereho y’abanya-Cote d’Ivoire yandikirwaga i Bouaké bigizwemo uruhare na Didier Drogba, intsinzi ya Cote d’Ivoire imbere ya Madagascar ihosha intambara y’amasasu yari imaze imyaka itanu rwarabuze gice.



Byari mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cyabereye muri Ghana mu 2008, ubwo Cote d’Ivoire yatsindaga Madagascar ibitego 5-0, byatsinzwe na  Saloman Kalou, Yaya Touré, Didier Drogba na Arouna Koné watsinzemo bibiri, bituma iki gihugu gikatisha itike yo kuzakina igikombe cya Afurika mu mikino itatu gusa yari imaze gukinwa n’amanota 9/9.

Inkuru ikomeye icyo gihe ntabwo ari ibyabereye mu kibuga, ahubwo ibyabereye hanze yacyo byagize ingaruka ku buzima bw’igihugu cyose.

Drogba wakiniraga ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza, ari na kapiteni w’ikipe y’igihugu, yasabye ko umukino wagombaga kubera mu mujyi wa Abidjan wimurwa ukajyanwa mu majyaruguru y’iki gihugu mu mujyi wa Bouaké, ahabarizwaga inyeshyamba z’aba-Islam barwanyaga Leta yari iyobowe n’Abakiriitu, yari imaze imyaka itanu rwarabuze gica.

Icyo gihe muri iki gihugu hari uguhangana gukomeye hagati y’amadini (Islam n’abakirisitu) ndetse n’umwiryane hagati y’amoko atandukanye.

Icyo gihe inyeshyamba zarebye umukino ziri kumwe n’ingabo za Leta muri Sitade imwe, amoko atandukanye yarebanaga ay’ingwe nayo yashyize hasi ibyo guhangana bose bahurira ku ikipe y’igihugu bayishyigikira ntacyo basize inyuma.

Iki cyabaye ikimenyetso gikomeye mu mateka ya Cote d’Ivoire, ubwo ikipe y’igihugu yahuzaga abaturage barebanaga ay’ingwe, ndetse n’inyeshamba zarwanyaga Leta zishyira intwaro hasi zishyigikira ikipe y’igihugu zifatanyije n’ingabo za Leta.

Icyo gihe intambara yarahosheje abaturage babana mu mahoro ndetse baratekana, ibyari amasasu no guhohotera abaturage bihindukamo ibyishimo by’igihugu cyose.

Kuva icyo gihe uyu mukinnyi wavukiye Abidjan, yahise ahinduka impirimbanyi y’amahoro, ajya mu mitwe ya rubanda ndetse afatwa nk’intwari mu gihugu no ku Isi hose.

Drogba yakiniye ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire imikino 105 atsinda ibitego 65. Akaba ariwe rutahizamu w’ibihe byose muri iki gihugu.

Mu makipe umunani yose Drogba yakiniye mu buzima bwe yayakiniye imikino 679 ayatsindira ibitego 297, muri ayo makipe yose Chelsea niyo yakiniye imikino myinshi anayitsindira ibitego byinshi kuko mu myaka 10 yayimazemo yayikiniye imikino 381 atsinda ibitego 164.

Drogba yatumye inyeshyamba zarwanyaga Leta zishyira intwaro hasi zishyigikira ikipe y'igihugu

Drogba afatwa nk'impirimbanyi y'amahoro ku Isi

Drogba arashaka kuyobora Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Cote d'Ivoire






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND