RFL
Kigali

Mico The Best yavuze ku bijyanye no kureka umuziki

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:30/03/2021 12:00
0


Mico The Best yabajijwe niba hari igihe kizagera agahagarika gukora umuziki avuga ko ajya abitekereza kuko hari igihe kizagera akita ku muryango we ariko na none ahishura ko icyo gihe azumvikana mu bundi buryo.



Ubwo aheruka mu kiganiro The Drive kuri Kiss FM amurika indirmbo ye “Ubunyunyusi” yakoranye na Riderman, Uncle Austin ukora iki kiganiro yamubajije niba hari igihe ajya yicara agatekereza ko azahagarika gukora umuziki, maze avuga ko ajya abitekereza gusa ashimangira ko atazawuhagarika burundu ahubwo azajya mu zindi njyana.


Mico ubwo aheruka mu kiganiro The Drive yavuze ku bijyane no guhagarika umuziki

Yagize ati ”Ndabitekereza kubera ko hari igihe ntekereza ku muryango wanjye w'ahazaza nkatekereza ko n’ubwo ntareka umuziki nshobora guhindura injyana ugasanga ndi kwikorera nka za Country Music, twa turirimbo tw’amagitari ugasanga ndi ikiviye kiyicariye mu ntebe kidashaka sitirese”.

Uyu muhanzi uri mu bagezweho muri iyi minsi, indirimbo ze ishatu “Igare”, “Umunamba”, “Ubunyunyusi” zirimo amagambo atavugwaho rumwe ariko na none ziri mu mitwe ya benshi ku buryo bugaragara. “Igare” yo iherutse kuba indirimbo y’umwaka mu bihembo bya Isango na Muzika Awards 2020.

Iyi ndirimbo kandi mu 2020 yari mu zihatanye mu ndirimbo z’umwaka mu bibembo bya KISS Summer Awards 2020 n'ubwo itashoboye gutsinda.

UMWA HANO INDIRIMBO YE NSHYA UBUNYUNYUSI









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND