Dope Boi afite indirimbo eshanu ariko ebyiri ni zo zifite amashusho, iheruka ni Iminara iri muri HipHop ariko akora na R&B. Ni umuhanzi uririmba mu ndimi zirimo icyongereza n'ikinyarwanda mu rwego rwo kugeza kure umuziki we.
Umuziki awukora awukunze. Ati:''Ndi gukora Album na Mixtape kandi ni abaproducers batandukanye''. Uyu muhanzi aririmba mu gifaransa n'icyongereza aho yifuza ko abantu bakunda umuziki we batazi ikinyarwanda bakwiriye kumubona bakamenya umuziki we.
Dope Boi yifuza kugeza kure umuziki we
Aganira na Inyarwanda yasobanuye ko yifuza kugeza kure umuziki we ndetse akaba abona bizashoboka. Indirimbo Iminara yasohotse ku itariki 22 Werurwe 2021.
Dope Boi aririmba indirimbo ziri muri HipHop na R&B.
Mu buryo bw'amajwi yakozwe na KinaBeat. Yahuriwemo na Dope Boi, RodB na Tiga. Amashusho yayo yatunganyijwe na Director C.
Ni indirimbo irimo uburyo bugezweho bwo gufata amashusho hakoreshejwe na Drone.
Reba indirimbo ''Iminara''
TANGA IGITECYEREZO