RFL
Kigali

CAN 2022: Bitunguranye Kwizera Olivier ntakina umukino wa Mozambique

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/03/2021 9:30
0


Mu buryo butunguranye umunyezamu nimero ya mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi, Kwizera Olivier, ntaza kugaragara mu mukino uhuza u Rwanda na Mozambique kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Werurwe 2021 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika ‘CAN 2022’ kubera ikarita itukura yabonye ku mukino wa Guinea muri CHAN 2021 yabereye muri Cameroun.



Ntabwo Amavubi yari yiteguye gutakaza uyu mukinnyi wari uyifatiye runini mu izamu, kubera ko batekerezaga ko ikibazo cyo mu irushanwa rimwe kitagira ingaruka mu rindi rushanwa bitandukanye bitanahuje imiterere.

Gusa bitunguranye Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’ yatangaje ko Kwizera Olivier atemerewe kugaragara muri uyu mukino kubera ikarita itukura yabonye ku mukino wa Guinea muri CHAN 2021.

Ku murongo wa Telefone, umunyamabanga wa FERWAFA, Bwana Uwayezu Regis, aganira na InyaRwanda.com, yashimangiye aya makuru, yemeza ko Kwizera Olivier ataza gukina umukino wa Mozambique kubera iyo karita itukura yakuye muri Cameroun.

Biteganyijwe ko umutoza w’Amavubi Mashami Vincent aza kwitabaza Mvuyekure Emery, nk'umusimbura wa Kwizera Olivier mu izamu ry’ikipe y’igihugu ku mukino wa Mozambique.

Kwizera Olivier yabonye ikarita itukura mu mukino wa ¼ muri CHAN 2021 iherutse kubera muri Cameroun ku mukino Amavubi yasezerewemo na Guinea ku gitego 1-0, nyuma yo gutega rutahizamu Morlaye Sylla bari basigaranye nyuma gato y’urubuga rw’amahina.

Amavubi arasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo yongere amahirwe yo kuzagaragara muri Cameroun umwaka utaha muri CAN, kuko kunganya cyangwa gutsindwa bibakura muri kuruse yo gushaka iyi tike.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda ruherereyemo n’amanota abiri nyuma yo kunganya imikino ibiri, mu gihe Mozambique bagiye gukina iri ku mwanya wa kabiri n’amanota ane.

Umukino uhuza u Rwanda na Mozambique uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Werurwe 2021, ukaza kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa 15h00’.

Kwizera Olivier ntakina umukino wa Mozambique kubera ikarita itukura yahawe muri CHAN 2021

Kwizera yahawe ikarita itukura muri CHAN 2021 itaravuzweho rumwe

Morlaye Sylla niwe wahesheje ikarita itukura Kwizera Olivier


Emery Mvuyekure niwe uza kuba ari mu izamu ry'Amavubi ku mukino wa Mozambique






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND