Nyuma y’iminsi ine asabye umukunzi we kuzamubera umugore, akamwemerera ndetse anamwambika impeta, Umunyamakuru wa Radio 10 Axel Horaho yasezeranye imbere y’amategeko na Masera Nicole bamaranye umwaka n’igice bakundana.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 18 Werurwe 2021, ukaba wabereye mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye. Ku wa Kabiri tariki 9 Werurwe 2021, nibwo Horaho Axel yashyize hanze amafoto avuye kwakira umukunzi we Masera Nicole bari bamaze umwaka n’igice bakundana.
Ku Cyumweru tariki ya 14 Werurwe 2021, Ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu muri Kivu Serena Hotel, Horaho Axel yambitse impeta umukunzi we Masera Nicole bitegura kurushinga mu minsi ya vuba.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Werurwe 2021, mu Karere ka Huye, Horaho yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Masera Nicole.
Masera yageze mu Rwanda ku wa Mbere tariki ya 08 Werurwe 2021, ahita ashyirwa mu kato asuzumwa icyorezo cya Covid-19, nyuma y'uko ibipimo bigaragaje ko ari muzima yasohotse mu kato yakirwa n’umukunzi we Axel wari wamushyiriye indabo.
Masera Nicole wemeye kuba umugore wa Horaho Axel asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas.
Axel Horaho na Masera Nicole bamaze umwaka n’igice bakundana, ndetse bakaba bariyemeje kubana akaramata. Axel Horaho yamenyekanmye ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Salus yakoreye igihe kirekire na Radio 10 amazeho imyaka ibiri.
Horaho Axel na Masera Nicole basezeranye imbere y'amategeko
Axel na Nicole biyemeje kubana akaramata
MAsera Nicole yemereye imbere y'amategeko kuba umugore wa Horaho AxelAxel na Nicole mu buryohe bw'urukundo
Mu minsi ine ishize nibwo Axel yambitse impeta umukunzi we
Iki gikorwa cyabere ku Kivu
Horaho Axel na Masera Nicole bamaranye umwaka n'igice bakundana
TANGA IGITECYEREZO