RFL
Kigali

Ni we mwami wa ruhago ku Isi! Cristiano Ronaldo yanditse amateka mashya atarakorwa n’undi wese

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/03/2021 12:36
1


Umunyabigwi muri ruhago ukomoka muri Portugal ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu bakiri mu kibuga, yashimangiye ko akwiye ikamba iteka, nyuma yo guca agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere mu mateka umaze imyaka 12, buri mwaka w’imikino atsinda ibitego 20.



Cristiano yabigezeho nyuma yo gutsinda igitego kimwe muri 3-0 Juventus yatsinze Spezia kuri uyu wa kabiri muri shampiyona y’u Butaliyani, byatumye uyu mukinnyi yandika amateka mashya muri ruhago.

Muri uyu mukino, Ronaldo yatsinze igitego cya gatatu ku mupira mwiza yahawe na Rodrigo Bentancur ku munota wa 89.

Iki gitego cyatumye Ronaldo ayobora abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’u Butaliyani muri uyu mwaka w’imikino, kuko yahise yuzuza ibitego 16.

Uyu mukinnyi kandi yanditse amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ku Isi wabashije gutsinda ibitego 20 mu myaka 12 yikurikiranye kandi muri shampiyona 4 zikomeye I Burayi.

Igitego yatsindishije ukuguru kw’ibumoso, cyabaye icya 140 atsindishije uko kuguru mu mateka.

Kuva yagera muri Juventus mu 2018, Cristiano amaze gukina imikino 119, akaba yarayitsindiye ibitego 92.

Cristiano kandi aherutse guhabwa igihembo nk’umukinnyi wahize abanda muri iki kinyejana cya 21.

Imibare igaragaza ko Cristiano ari we mukinnyi wa mbere ku Isi watsinze ibitego 20 buri mwaka mu myaka 12 ishize

Igitego Ronaldo yatsinze Spezia cyatumye yandika amateka akomeye muri ruhago ku Isi

Cristiano aherutse guhembwa nk'umukinnyi w'ikinyejana





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIYOBYOSETHIERRY3 years ago
    KOMEREZAHO





Inyarwanda BACKGROUND