Umunyamerikakazi Ashley Judd wiyeguriye umwuga wo gukina filime, arashima uburyo abaturage bo muri Congo cyane cyane abagabo 6, batabaye ubuzima bwe bwari mu kaga bakamugeza kwa muganga bamuhetse mu buryo bwa Gakondo.
Mu
bihugu biri mu nzira y’amajyambere, hari uduce tumwe na tumwe tukigorana cyane
kubona uburyo bwihuse cyane bwo kugezwa kwa muganga, mbese imodoka, imihanda
biracyari ingorabahizio, bityo abaturage bareba uburyo bageza abarwayi kwa
muganga, bakabaheka mu ngobyi cyangwa mu mwenda ukomeye cyane.
Ashley
Judd wageze muri Congo mu buryo b’ubukerarugendo n’ubushakashatsi, yaje guhura
n’ikibazo cyo kugira ibikomere bikomeye ku kuguru hafi kutabasha kugenda,
abagabo bo muri icyo gihugu ni ko kumubona bamushyira mu mwenda bazirikaho imigozi bamugeza kwa
muganga.
Uyu
mukinnyi
wa filime arashimira abaturage ba Congo bamufashe mu gihe gikenewe cyane, mu
gihe yabonaga ukuguru kwe gushobora kucika kuko yari yarahuye n’imvune ikomeye akavira
imbere.
Ashley Judd yari yahuye n'igikomere ku kuguru
Ashley Judd, yagize Ati ”Iyo ntaza kugira abasore n’inkumi
ngo bantabarize byari bibi, amaraso yaviraga imbere ibintu byari kunyica
cyangwa nkatakaza ukuguru kwanjye, ibihe banyitayeho ntabwo byari byoroshye
yewe hamwe imvura yaragwaga. Twagenze amasaha menshi cyane, nabyukaga ndira. Ndashimira, nshimishijwe
cyane na buri muntu wagize uruhare mu gutanga imbaraga ze mu kurokora ubuzima bwanjye”.
Ashley Judd umukinnyi wa Filime
Judd yabwiye umunyamakuru Nick Kristof mu mpera z'icyumweru gishize ko yari muri Kongo ari kumwe na mugenzi we, ufite ikigo cy’ubushakashatsi muri ako karere. Yavuze ko basura Kongo kenshi hafi kabiri mu mwaka. Iyi mpanuka yabaye ubwo we na bamwe mu bashakashatsi barimo banyura mu ishyamba ry’inzitane nk’uko CNN ibitangaza.
TANGA IGITECYEREZO