RFL
Kigali

Barcagate: Uwahoze ari Perezida wa FC Barcelona Maria Bartomeu yafunzwe azira Messi - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/03/2021 15:58
0


Polisi yo muri Espagne yamaze gutangaza ko yataye muri yombi uwahoze ayobora ikipe ya FC Barcelona, Josep Maria Bartomeu, ukekwaho kugira uruhare mu byaha bitandukanye birimo ruswa no guharabika abakinnyi b'iyi kipe bakomeye barimo Lionel Messi mu cyiswe 'Barcagate'.



Kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Werurwe 2021, nibwo byamenyekanye ko nyuma y'igihe kitari gito Polisi yo muri Espagne ikora iperereza kuri 'Barcagate' byarangiye itaye muri yombi uwari perezida w'iyi kipe, Maria Bartomeu.

Ntabwo uyu mugabo utaravuzweho rumwe mu gihe yamaze ayobora Barcelona yafunzwe wenyine, kubera ko afunganwe na CEO w'iyi kipe, Oscar Grau, uwari ushinzwe amategeko, Roman Gomez Ponti ndetse na Jaume Masferrer wari umujyanama wa Bartomeu.

Ibinyamakuru byo muri Espagne byanditse ko icyo aba bagabo bose bazira, ari gahunda bivugwa ko yari yateguwe yo kuzana umwuka mubi hagati y'abahoze bakinira iyi kipe n'abayikinira magingo aya, ahanini bagamije guharabika abakinnyi bakomeye bayikinira magingo aya bayobowe na kizigenza Lionel Messi, mu cyiswe 'Barcagate'.

Cadena SER radio yo muri Espagne yatangaje ko Bartomeu ashinjwa ruswa, ubuyobozi butonesha ndetse no kunyereza amafaranga bya hato na hato.

Bivugwa ko Bartomeu yahaye akazi umuvugizi w'iyi kipe kugira ngo ajye agira uruhare mu guharabika abakinnyi b'ibikomerezwa muri iyi kipe ndetse n'abayikiniye barimo, Lionel Messi, Gerard Pique na Pep Guardiola.

Nyuma yo kutumvikana ku mishinga imwe n'imwe ndetse no ku bikorwa byakorwaga, batandatu mu bari abayobozi ba FC Barcelona muri Mata 2020 bareguye, ari nabwo Polisi yahise itangira iperereza.

Mu Ukwakira 2020, bitunguiranye Bartomeu yeguye ku buyobozi bw'ikipe ya FC Barcelona, nyuma y'umwuka mubi wari umaze igihe uri muri iyi kipe ndetse haranatangiye inkubiri yo kumweguza kuri uyu mwanya.

Ku buyobozi bwa Bartomeu, nibwo Lionel Messi yavuze ku mugaragaro ko ashaka kuva muri iyi kipe ariko aza kugongwa n'amasezerano yari ayifitemo.

Havuzwe byinshi bidasobanutse byabaye ku ngoma y'imyaka itandatu uyu mugabo yamaze ayobora Barcelona, harimo n'iyirukanwa ry'uwari umuyobozi w'imikino, Eric Abidal.

Bartomeu afunzwe habura icyumweru kimwe gusa ngo hakorwe amatora y'uzamusimbura ku buyobozi bwa FC Barcelona, aho abakandida batatu barimo Victor Font, Juan Laporta na Toni Freia bakomeje guhangana, gusa Laporta wigeze no kuyobora iyi kipe niwe uhabwa amahirwe menshi yo kongera kuyiyobora.

Polisi yo muri Espagne yataye muri yombi Bartomeu


Bartomeu ashinjwa ibyaha birimo kugambirira guharabika abakinnyi bakomeye barimo Lionel Messi

CEO wa FC Barcelona Oscar Grau nawe yatawe muri yombi

Roman Ponti wari ushinzwe amategeko nawe yafunzwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND