RFL
Kigali

#MissRwanda2021: Umwaliwase yavuze ku mukunzi we bamaranye iminsi 3 gusa! Yahishuye uko kwitabira iri rushanwa mu 2019 byamuhesheje akazi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:1/03/2021 15:58
0


Umwaliwase Claudette uri mu bahatanye muri Miss Rwanda 2021, yanitabiriye iri rushanwa umwaka ushize. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, uyu mukobwa yavuze ku mukunzi we bamaranye iminsi itatu gusa anahishura uko kwitabira iri rushanwa byamuhesheje akazi.



Umwaliwase Claudette ari mu bakobwa 37 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda. Umwaka ushize nabwo yitabiriye iri rushanwa aviramo muri Pre-selection. Aganira na InyaRwanda TV yavuze ko icyatumye itsindwa ubushize ari uko yari afite abajyanama benshi bamutekerereje umushinga bitandukanye no kuri iyi nshuro ariwe wawitekerereje bityo akaba yizeye intsinzi abifashijwemo n'Imana.


Umwaliwase Claudette yasabye abanyarwanda kumushyigikira, kumutora ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bufugi muri telefone ukandika ijambo Miss 30 hanyuma ukohereza kuri 1525.

Uyu mukobwa ufite nimero 30, mu kiganiro twagiranye yagarutse kuri byinshi birimo n'ubuzima bwe bwihariye mu rukundo maze yitsa cyane ku musore wa mbere yeguriye umutima we bakamara mu rukundo iminsi itatu gusa. Mu rwenya rwinshi yagize ati "Sha Mana yanjye umuntu wanterese bwa mbere nkemera, nigaga mu wa gatatu ariko nahise mbireka nabikoze nk'iminsi itatu mbona ibyo bintu sinabishobora mpita mbyihorera".

Twamubajije icyatumye uru rukundo rumara iminsi itatu gusa maze asubiza agira ati "Aahahaha ntabwo biba byoroshye! nyine nari nkiri umwana, nari mfite inshuti twiganaga zabimpatiye ndavuga ngo ok nza kwemera gutyo ariko bitandi mu mutima niyo mpamvu ahari byagenze gutyo".


Yavuze iby'umusore wamuterese bwa mbere bakamarana iminsi itatu gusa

Yakomeje agira ati "Hashize iminsi itatu maze kwemera mbona ntabishobora, ibintu byo gukundana birarushya pe ni nko kwizirika, akagira umubare runaka w'abantu muvugana rero bisaba kuba ubikunze nabonye ntabishobora".

Twamubajije igihe yongeye gukundanira atubwira ko atifuza kugaruka kuri iyi ngingo icyakora avuga ko nta mukunzi afite bari kumwe.

N’ubwo atashoboye kugera kure muri Miss Rwanda umwaka ushize, yavuze ko kwitabira iri rushanwa byagize akamaro gakomeye kuko byatumye abona akazi. 

Yabisobanuye agira ati ”Birafasha kwitabira Miss Rwanda byatumye mbona akazi kandi mpura n’abantu benshi batandukanye. Hari abambonye babona ko nabishobora bahita bampa akazi”.


Umwaka ushize yagarukiye muri Pre-selection

Umwaliwase Claudette yavuze ko yifitiye icyizere ari nayo mpamvu yongeye kwitabira iri rushanwa. Yasabye abanyarwanda gushyigikira icyizere afite bakamuba hafi bakamutora, akabasha kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CLAUDETTE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND