RFL
Kigali

Ntabwo namutwitiye, ibyo kunca inyuma byabazwa we: Neza yifashe ku iherezo ry’urukundo rwe na Skales

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/03/2021 14:09
0


Umuhanzikazi Neza Patricia Masozera uzwi nka Neza mu muziki, yavuganye guca bugufi n’icyubahiro agomba umuhanzi w’Umunya-Nigeria Skales yemeza ko batandukanye kuva muri Mata 2020, buri wese aca inzira ze. Kandi ko amushimira buri kimwe yamukoreye mu gihe bamaranye.



Neza yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Ally Soudy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki kiganiro cyabaye mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 28 Gashyantare 2021, cyabaye hifashishijwe urubuga rwa Instagram.

Uyu mukobwa yavuze ko yamenyanye na Skales bibanjirijwe no kubanza kuba umujyanama na Producer we. Avuga ko bahuriye mu mishinga y’indirimbo zitandukanye, ndetse ko hari n’indirimbo yaririmbyemo y’itsinda rya Goodlyfe ari kumwe na Skales uri mu bakomeye muri Nigeria.

Yemera ko inkuru y’urukundo rwe na Skales yaciye ibintu mu bitandukanye byo muri Afurika, akabyemeza akoresheje ibimenyetso by’umubiri. Akavuga ko yari umufana wa Skales akurikirana ibikorwa bye, kandi ko kuva na mbere yifuzaga ko bazakorana indirimbo.

Yavuze ko Skales yakunze ijwi rye. Ndetse amusaba ko yazamufasha mu ndirimbo. Ntiyerura neza niba bwa mbere ahura na Skales yaragaragaje amarangamutima, gusa avuga ari umusore yifuzaga guhura nawe.

Neza asobanura ko Skales yari ‘umuntu uciye bugufi’ kandi w’umunyakuri mu gihe cyose bamaranye.

Uyu mukobwa uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Killa’, avuga ko mu minsi ya mbere Skales yamuteraga urwenya amubwira ‘ndashaka ko umbera umugore’. Ndetse ngo yajyaga amubwira ko ashaka ko azamubyarira umwana.

Avuga ko ibi yabimubwiraga buri umwe atarabwira undi ko yamukunze. Ngo icyo gihe Skales ni we wamutunganyiriza indirimbo. Ariko ngo nawe yajyaga anyuzamo akabwira Skales ‘ngomba kurushinga, kandi ngo kubyara abana’.

Neza yavuze ko hashize igihe gito Skales yamujyanye ahantu hihariye, amubwira ko yamukunze. Ngo yamukoreye ibintu byinshi kandi byiza, buri mugabo we yakorera umukunzi we.

Avuga ko Skales “Nk’umuntu wanshyigikiraga, wankundaga, wantoje byinshi byatumye mba uwo ndiwe…Ariko nizera ko buri kintu cyose kigira igihe cyacyo.”

Neza avuga ko yakundaga cyane Skales, ku buryo yifuzaga ko bazabana nk’umugabo n’umugore. Uyu mukobwa yavuze ko ibye na Skales byageze ku iherezo guhera muri Mata 2020.

Yumvikanisha ko yari umusore wihariye kandi utandukanye. Neza yakubise agatwenge abajijwe ibyagejeje ku ndunduro y’urukundo rwabo, akavuga ko ari umuntu udakunda kuvuga cyane.

We avuga ko atifuzaga ko ibye na Skales bijya ku karubanda. Kandi ngo ntiyiteguye kuvuga icyabatandukanyije. Yavuze ko mu rukundo rwabo hajemo imihengeri, buri umwe aca ukwe.

Ati “…Naramukundaga, icyo navuga ni uko nzahora mpitamo ikintu kimpa amahoro…Ndizera yishimye kandi nanjye meza neza. Navuye mu buzima bwe. Niba yishimye nanjye ndishimye.”

Yakubitse agatwenge, abwiwe ko hari ibinyamakuru byanditse ko Skales yamuciye inyuma; avuga ko atabizi. Abwira umunyamakuru kuzaba Skales niba koko yarabikoze. Ati “Mwakabaye mubaza Skales.”

Uyu mukobwa yifashe ku bijyanye n’uko ari we wafashe umwanzuro wo guhagarika urukundo rwabo. Yemeza ko ari icyemezo bombi baganiriyeho mbere y’uko buri wese aca ukwe.

Muri Kanama 2019, ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria, byavuze ko Neza yiteguraga kwibaruka. Neza avuga ko Skales ari umuntu wakundaga gutera urwenya, ku buryo n’ibinyamakuru byagiye bifata imitwe y’inkuru bishingiye ku rwenya yateraga.

Uyu mukobwa yavuze ko atigeze atwitira Skales. Ndetse ngo ntibatandukanye kubera ko Skales yashakaga gushinga urugo, ahubwo Isi ntiyashimye ko babana nk’umugabo n’umugore.

Yahamije ko Skales yari yiteguye kuza mu Rwanda gusaba no gukwa. Kandi ko umutima we wagowe no kwakira ko yatandukanye na Skales bimufata igihe kinini. Ndetse ngo muri we yumvaga azagorwa no kwakira ko agiye kubaho ubuzima budafite umukunzi.

Uyu mukobwa avuga ko hashize iminsi yakomeje umutima, yiyumvisha ko igihe cye na Skales kirangiye agiye gukomeza ubuzima bwe nk’umuhanzikazi wigenga.

Neza yahishuye ko akimara gutandukana na Skales yatangiye kubona abasore benshi bamutereta, ariko ngo aracyahitamo. Uyu mukobwa avuga ko paji y’ubuzima bushya bw’urukundo rwe, nta wundi muntu uzayimenya, kuko atakifuza ko ubuzima bwe bwite bujya mu itangazamakuru.

Neza yavuze ko muri iki gihe nta gihe afite cyo kwita ku rukundo. Kandi ko igihe yari mu rukundo na Skales, yari arinzwe mu buryo bwihariye ku buryo n’abari iruhande rwe bitari kuborohera kumutereta.

Neza Patricia Masozera ni umwe mu bahanzikazi bakomoka mu Rwanda bari kugeregeza kumenyekanisha u Rwanda ku ruhando rwa Afurika biciye mu muziki.

Mu 2017 yegukanye igihembo cya Afrimma nk’umuhanzi utanga icyizere icyo gihe yari ahanganye n’abarimo Mr Eazy uri mu bahagaze neza muri Nigeria.

Indirimbo zitandukanye zirimo nka “Uranyica”, “Slay Mama” “Vibe” n’izindi zatumye amenyekana mu Rwanda no muri Nigeria ubwo yakoranaga na Label MCG Empire batandukanye mu mwaka wa 2018.

Neza yavuze ko urukundo rwa Skales rwari ruryoshye kuva ku munsi wa mbere bemeranya gukundana

Umuhanzikazi Neza yatangaje ko yatandukanye na Skales kuva muri Mata 2020, buri wese aca inzira ye

Neza yashimye buri kimwe yakorewe na Skales, yirinda kuvuga ko icyabatandukanyije

Uyu mukobwa yavuze ko atigeze atwite inda ya Skales, kandi ko ibijyanye no kuba uyu muhanzi yaramuciye inyuma byabazwa weNeza yavuze ko Label yabarizwaga yayivuyemo kubera imyaka ya kontaro yarangiye, avuga ko yahise yinjira muri Neza Label

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KILLA' Y'UMUHANZIKAZI NEZA

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND