RFL
Kigali

UEFA CL: Bwa mbere mu mateka umukino wa nyuma ushobora kudakinirwa ku butaka bw'u Burayi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/02/2021 14:40
1


Kuva ryashingwa mu myaka 66 ishize ritwa European Cup, kugeza rihinduriwe izina rikitwa UEFA Champions League, imikino yose ikinirwa ku butaka bw'u Burayi, uwanyuma ukabera mu gihugu cyatoranyijwe, gusa vuba bishobora guhindura isura, bwa mbere amateka akandikwa ko umukino wa nyuma muri iri rushanwa wabereye ku wundi mugabane.



Bimwe mu binyamakuru byo mu Bwongereza, byanditse ko byamenye ko umukino wa nyuma muri UEFA Champions League mu 2025 itazabera i Burayi, ahubwo izabera muri Amerika mu mujyi wa New York, kuri MetLife Stadium yakira abantu ibihumbi 82.

Umuyobozi w'impuzamashyirahamwe ku mugabane w'i Burayi, Aleksander Ceferin, yatangaje ntacyo byaba bitwaye umukino wa nyuma utabereye i Burayi, ukajyanwa ku wundi mugabane.

Yagize ati"Urugero, Kuva muri Portugal ujya muri Azerbaijan ni nko kujya i New York, ku bafana nta kibazo bakwiye kugira".

Byari bisanzwe bibaho ko ibikombe birimo Supercoppa Italiana na Supercopa de Espana, bitabera mu bihugui byabo bikabera ahandi, ariko nibiba kuri Champions League bizaba ari ku nshuro ya mbere mu mateka.

Impamvu nyamukuru usanga amarushanwa nk'aya yimuriwe mu bindi bihugu cyangwa ku yindi migabane, usanga ahanini biri mu buryo bw'ubucuruzi no gushaka amafanga menshi ku bategura uyu mukino.

Bwa mbere umukino wa nyuma wa UEFA Champions League ugiye kuzakinirwa hanze y'u Burayi

Melt Life Stadium y'i New York ishobora kuzakira umukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2025





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • siborurema fidele3 years ago
    Byaba aribyiza Kandi byafasha no mukuzamura impano cyane cyane nko mugihugu uyumukino uzaba watoranyirijwe kuberamo urubyiruko rwabona ibihange muri ruhago bikabatera ishyaka ndetse no mundorerwamo yubucuruzi muri rusange .





Inyarwanda BACKGROUND