RFL
Kigali

Ijambo ry'umunsi ryahindura ubuzima: "Kunyurwa n'uwo uri we biruhura umutwe n'umutima"- Tom Close

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:27/02/2021 13:21
0


Umuahanzi Tom Close ni umwe mu bahanzi bakunzwe na benshi mu Rwanda, akunda gukoresha imbuga nkoranyambaga ze avuga amagambo meza kandi yahindura ubuzima bwa benshi.



Tom Close azwi mu ruhando rw'imyidagaduro mu Rwanda kubera ubuhanzi bwe mu ndirimbo zuje urukundo asanisha n'amarangamutima. Ubuhanzi bwe bwageze kure kuko niwe wabashije gukorana indirimbo n'umuhanzi w'icyamamare ku isi Sean King Stone, ibi byabaye ubwo Tom Close yegukanaga igihembo cya Primus Guma Guma Super Star ahabwa ishimwe ryo gukorana n'iki cyamamare muri muzika, King Stone.


Si ukuba ari umuhanzi, Tom Close ni Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC. Yatangiye gukoresha urubuga rwa Twitter kuva mu Ukwakira 2011. Kuri Twitter, intero ye aba ashimangira ko afite icyerekezo cy'ubuzima  nk'umuntu ukunda ubugeni unakunda igihugu.

Uburyo akoreshamo urubuga rwa Twitter, akunda kugaruka ku magambo arema agatima benshi, yigisha benshi anakebura, hari ijambo yongeyeho mu yo benshi babonye, umuntu wese yakumva akaritekerezeho inshuri irenze imwe, akarikurikiza kuko ni inama y'umunsi yaguhindurira ubuzima.


Kuri Twitter Tom Close yagize ati: "Kunyurwa n'uwo uri we biruhura umutwe n'umutima, bikakurinda imvune ushobora guterwa no kwiyerekana uko utari ugamije kuneza rubanda. Burya ntawe uneza bose. Na wa wundi wifuza kumera nk'uko ari, hari benshi atanyura. Isi ni uko imeze, igumanire umwimerere, uko uri birahagije".








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND