Benimana Ramadhan wamamaye nka Bamenya amaze kwandika ibigwi muri sinema z’urwenya aho usanga abifuza kwinjira mu mwuga bamusaba ko yabafasha. Yatangaje ko agira inama abakobwa bari kujya muri uwo mwuga ko bakwiriye kwitwararira kuko bari mu mitego mitindi ishobora kubashibukana.
Bamenya ukunze
gukina ari umukozi wo mu urugo ariko wigira ikiburabwenge akaganiriza
abakoresha be nko mu mukino uherutse hari aho abaza nyirabuja (Bijoux) niba
umugabo we Kanimba aramutse apfuye Bijoux yakwemera kubana na Bamenya. Undi ati: ’’Ariko
Bamenya ukura ubwenge bwawe busubira inyuma keretse abagabo bose bo ku isi
bapfuye nibwo nakwiyahuraho?’’ Bamenya
ahita amubaza niba ari uburozi ku buryo yamwiyahuraho.
Bamenya asaba abakobwa kwitondera ababashukisha gukina filime bakabasambanya
Bamenya ukunze
gukinisha abakobwa ndetse bakamamara ubwo yarimo aganira n’umunyamakuru
Nizeyimana Philbert (Phil Peter) yabajije umukobwa ukina muri Bamenya ukuntu
yayigezemo undi ati:’’Nashatse nimero ze ndamuhamagara nari nazatse umuntu umuzi
kuko nifuzaga ko amfasha kwinjira muri sinema’’.
Bamenya amaze kwamamara mu gukina filime zisekeje
Bamenya we avuga ko uwo mwari yamuhamagaye
bakaganira ndetse akamwaka amafoto ye ane agaragaza uburanga bwe birangira
amwemereye kumushyira muri Bamenya series.
Hari icyo abwira abakobwa bakina muri Sinema
nyarwanda
Bamenya avuga ko abakobwa bakina filime nyarwanda bameze nk’amafi ategereje kugwa mu mitego mitindi. Ati: ’’Abahungu bari hanze aha ntiboroshye barabategereje ngo babarongore, babasambanye babashukishije ibintu bitandukanye’’.
Akomeza avuga
ko buri mukobwa wese akwiriye kwitondera abamubeshya ko bashaka kumuha akazi ko
kumukinisha filime bikarangira bamusambanyirije ubusa akaviramo aho.
Bamenya avuga ko
uwo mukobwa yamuhisemo mu bakobwa 40 yagombaga guhitamo akabakinisha mu cyiciro
yari agiye gukina. Yamwatse amafoto ane atandukanye asanga koko akwiriye
kumuhitamo agakina filime.
Bamenya avuga ko
hari abantu batari bake bashuka abakobwa beza bababwira ko babakinisha filime nyamara hari indi migambi babashakira. Ati:’’Nzi abakobwa benshi bahuye n’ibibazo
bitewe no kubeshywa gukina muri filimi bikarangira badakinnye bagasambanywa cyangwa
bakajyanywa mu bindi bikorwa by’urukozasoni’’.
TANGA IGITECYEREZO