RFL
Kigali

2Face Idibia: Menya amateka n’ibyo yagezeho bitaragerwaho n’undi muhanzi wese muri Afurika

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:9/02/2021 12:05
0


Niba wemera nta nzozi utageraho, mugeragegeze kurabagirana bantu beza kandi mujye muzirikana ko muri ab’agaciro. Aya ni amwe mu magambo yuzuye ubuhanga yavuzwe na 2Face Idibia. Usibye kuba afite ibihembo byinshi ni umwe mu bahanzi bakize muri Nigeria akaba yubashywe nk’umunyabigwi.



Abamumenye yaramaze kwamamara bamuzi nka 2Face Idibia ariko abamuzi na mbere baziko yitwa Innocent Ujah Idibia. Ni umuhanzi akabufatanya n’ubushabitsi. Icyakumvisha ko aba bahanzi bagezweho bose nta we banganya ibigwi, ubu afite ibihembo birenga 60 (Awards), atunze miliyoni $20. Uramutse uvuze indirimbo yabaye ikimenyabose yitwa African Queen nibura nibwo uwo turi kugarukaho hagira abamwibuka tukabona kujyana ku bigwi, amateka n’uduhigo uyu mugabo w’imyaka 38 yibitseho. 

Ubu abahanzi bo muri Nigeria ari mu babaye inkomarume babaharurira inzira ndetse yanatangije studio yabaye ikiraro cyo kwamamara kwa bamwe tubona ubu. Ibinyamakuru bitandukanye byandika amateka y’abanyabigwi byanditse ubuzima bwa Idibia ufatwa nk’inkeragutabara y’umuziki wa Nigeria akaba anakunzwe kwitwa umuhanzi w’ibihe byose wabayeho mu mateka ya muzika nyafurika. Indirimbo ye African Queen bivugwa ko ishobora kuba ariyo ndirimbo yaririmbwe mu bukwe muri Afurika. 

Afite ibihembo abitse mu kabati birenga 60 birimo bine bya MTV. Innocent Ujah Idibia ni umuririmbyi, umwanditsi, utunganya indirimbo, akaba n’umushabitsi wabigize umwuga. Mbere ya 2014 yitwaga 2FACE Idibia ariko guhera muri Nyakanga yo mu 2014 yahisemo guhindura izina yiyita 2Baba. 2Baba ni we muhanzi ufite ibihembo birenga 70 yakuye mu muziki Forbes ikaba yaranditse ko ari umwe mu bahanzi 40 bafite ibigwi muri Afurika.

Ese uyu muhanzi ubuzima bwe mbere yo kwamamara ni ubuhe?


Innocent Idibia yavukiye I Jos muri Nigeria ku itariki ya 18 Nzeri mu 1975. Akomoka mu bwoko bwa Idoma bakaba batuye mu majyepfo ya Benue muri Nigeria. Amashuri yisumbuye yayigiye mu kigo kitwa Mount Saint Gabriel muri Leta ya Benue. Kaminuza yayigiye muri Institute of Management and Technology yahakuye diplome mu bijyanye no gucunga bizinesi ariko aza kwiyemeza kwigira mu bijyanye no gukora umuziki. Mu 2012 yashakanye na Annie Idibia bafitanye abana babiri b’abakobwa. Ariko Idibia afite abana barindwi barimo abo yabyaranye n’abagore batatu.

Uyu mugabo yatangiye umuziki ubwo yigaga muri kaminuza aho yajyaga aririmba mu bitaramo byo ku ishuri. Mu 1996 nibwo yakoze jingle y’igitangazamakuru cya kaminuza ahita aniyita 2Face mu rwego rwo gutandukanya ubuzima bwa muzika n’ubwe bwite. 2Face bivuze amasura abiri, isura ya mbere yo mu muziki n’iyo mu buzima busanzwe. 

Mu 2000 Yashinze itsinda aryita Plantashun Boiz ryari rigizwe na 2Face, Black Face na Faze. Bari batatu bakora albums ebyiri zanakunzwe cyane. Imwe yitwaga Body &Soul yo mu 2000, indi yitwa Sold Out yo mu 2003. Mu 2004 baratandukanye buri wese aca ukwe n’undi ukwe. Bongeye kwihuza mu 2007 bakorana album bise Plan B yari iya nyuma.

2Face yakoze albums esheshatu arizo: Face 2Face, Grass to Grass, The Unstoppable, The Unstoppable International Edition, Away and Beyond na The Ascension. Album ye ya mbere yayisohoye ku itariki 15 Gicurasi mu 2004 iyo yitwaga Face to Face uwo ni na wo mwaka rya tsinda yari yaratangije ryatandukanaga. Iyi album ni yo yamuhaye ubwamamare iracuruzwa amakopi amamiliyoni. Iyo album ni yo yariho indirimbo yamubereye ibendera ikamuranga ariyo African Queen. 

Iyo album yariho indirimbo 11. Indirimbo African Queen yanakoreshejwe muri filimi yitwa Phat Girlz ikaba yaracurujwe ku Isi hose. Mu 2008 yasohoye album yitwa The Unstoppable yariho indirimbo yakozwe na R.Kelly. nyuma yaje gukora indi album ayita The Unstoppable International Edition yaje kuba album y’umwaka yo mu njyana ya R&B na Pop hari mu 2011. 

Iyo aalbum yanatsindiye ibindi bihembo bibiri bya Sound City Music Video awards mu 2010. Mu 2014 nibwo yasohoye album ya gatandatu yariho indirimbo yakoranye n’abarimo Fally Ipupa. Iyi album yabaye iya 12 kuri Billboard World Album Chart mu 2014. Aya mateka yakoze yahise amaugira umuhanzi wa mbere wo muri Nigeria wabashije guca ako gahigo ko kugira album iri kuri Billboard.

Yashinze inzu zifasha abahanzi


Mu 2006 yatangije Hypertek Digital. Iyi ni studio yashinze ubwo yavaga muri Kennis Music. Ubu rero ni imwe mu zagize uruhare mu iterambere ry’abahanzi barimo Victor Uwaifo, Dammy Krane na Rock Steady. Mu 2013 yatangije 960 Music Group igamije gucuruza bimwe mu bikorwa bya muzika nko gutegura ibitaramo, gufasha abahanzi, ayifatnyije na Piriye Isokrari. 

Iyo sosiyete niyo yakoze album y’abageze finale mu marushanwa yateguwe na MTN mu burengerazuba bw’Afurika. 2Face atunze miliyoni $20. Akaba ayakura mu mazu y’ubucuruzi, utubyiniro, no kugurisha albums. Ibitabo, gukora ibitaramo n’ubundi bushabitsi akora. Mu 2015 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 40 yakoze igitaramo cyitabiriwe n’abanyacyubahiro kikaba cyararimbwemo na Wizkid, Burna Boy, Timaya, D’Banj, Sound Sultan, Patoranking, Vector Tha Viper, Wandecoal na Seyi Shay. 

2Face Idibia afite umuryango utari uwa Leta yise 2Face Idibia Reach Out Foundation aho afasha abatishoboye. Ni umwe mu bahanzi bariho muri Nigeria bafite amasezerano n’ibigo by’ubucuruzi yo kubymamariza. Urugero ni Guiness, Airtel, Nigerian Breweries. Mu 2009 yahawe umudari w’ishimwe yahawe n’inama nkuru y’urubyiruko yo muri Nigeria kubera guteza imbere urubyiruko. Kuva mu 2002 kugeza mu 2007 yatwaye ibihembo byinshi bisaga 28 naho kuva mu 2008 kugeza mu 2019 atwara ibihembo 21.

Dore urutonde rw’ibihembo byose yegukanye birimo n’ibyo yaherewe mu Burayi, Amerika no muri za Kaminuza zikomeye zitandukanye.

2002 – 2007

· 1. Best Male Vocalist, Affinity Awards, 2002

· 2. Best Video, A. M.E.N Awards, 2004

· 3. Best Male Vocalist, A.M.E.N Awards, 2004

· 4. Song of the Year, A.M.E.N Awards, 2004

· 5. Music of the Year, Excellence Recognition Awards, 2004

· 6. Best New Act Male, A.M.E.N Awards, 2004

· 7. Outstanding Contribution to the Entertainment Industry, Award for Excellence, 2004

· 8. Best Album of the Year, Nigeria Entertainment Awards New York, 2004

· 9. Song of the Year for ‘African Queen’ Nigeria Entertainment Awards New York, 2004

· 10. Best Hip-hop & R&B Artiste, Nigeria Entertainment Awards New York, 2004

· 11. Musician of the Year, City People Awards for Excellence, 2004

· 12. Best Male Video, Channel O Music Video Awards, 2005

· 13. Best African Act, Channel O Music Video Awards, 2005

· 14. Best African Act, Kora Awards, 2005

· 15. Outstanding Musician of the Year, Black Heritage Awards for Excellence, 2005

· 16. Best Musical Artiste, Afro Nollywood Award 2005

· 17. African Song of the Year (Non-Ghanaian), Ghana Music Awards, 2005

· 18. Best Male Video, Channel O Music Video Awards, 2005

· 19. Best African Act, Kora Awards, 2005

· 20. Special Recognition, Hip-hop Awards, 2005

· 21. Best Song of the Year, G.C.E International Awards, 2005

· 22. Best African Video of the Year, Channel O Music Video Award, 2005

· 23. Best African Act, MTV Europe Music Awards, 2005

· 24. Nominated Best African Act, MOBO Awards, 2005

· 25. Africa Breakthrough Artist of the Year, Nigeria Entertainment Awards New York, 2006

· 26. Musician of the Year, The Future Awards, 2006

· 27. Best African Act, MOBO Awards, 2007

· 28. Best Album of the Year, Nigeria Entertainment Awards New York 2007

2008 – 2019

· 29. Best Selling Nigeria Artist, World Music Awards, Monaco, Spain, 2008

· 30. Best R‘n’B/ Pop Album, Hip-hop World Awards, 2008

· 21. Best African Act, Australian African Awards, 2008

· 32. Best R&B, MTV Africa Music Awards, 2009

· 33. Best Male, MTV Africa Music Awards, 2009

· 34. Best Video for ‘Enter the Place’ MTV Africa Music Awards, 2009

· 35. Most Gifted West African Video, Channel O Music Video Awards, 2010

· 36. Best Western, Sound City Awards, 2010

· 37. Best Male, MTV African Music Awards, 2010

· 38. Artist of the Year, MTV Africa Music Awards, 2010

· 39. Best Pop Video for ‘Implication’ Sound City Awards, 2010

· 40. Best International Act, Africa BET Awards of 2011

· 41. New Champions for an Enduring Culture, 16 Edition of the Annual THISDAY Awards presented by former US President Bill Clinton and Gov. Arnold Schwarzenneger

· 42. Album of the Year, Hip-hop World Awards, The Headies, 2011

· 43. Best R’n’B/Pop Album, Hip-hop World Awards, The Headies, 2011

· 44. Honorary Graduate (Bachelor of Arts) Obafemi Awolowo

· 45. Best R’n’B Single ‘Let Somebody Love You’ Headies, 2014

· 46. Album of the Year ‘Ascension‘ Ben TV Awards, 2014






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND