RFL
Kigali

Danny Usengimana bivugwa ko agiye gusanga umugore we muri Canada yaba yamaze gusezera mu ikipe y'igihugu Amavubi?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/02/2021 17:58
1


Birashoboka ko CHAN 2020 ari ryo rushanwa rya nyuma rutahizamu Danny Usengimana akinnye yambaye umwenda w'ikipe y'igihugu Amavubi, nyuma yo guca amarenga akanabigaragariza rubanda, bihurirana n'ibivugwa ko mu minsi iri imbere agiye gusanga umugore we baherutse gusezerana muri Canada.



Biravugwa ko nyuma ya Rusheshangoga Michel uherutse kureka burundu umupira w'amaguru agasanga umugore we muri Amerika, Danny Usengimana nawe ari undi mukinnyi w'umunyarwanda ugiye kureka ruhago akiri muto agasanga umugore we muri Canada.

Danny yari mu bakinnyi 30 b'Amavubi bitabiriye irushanwa rya CHAN 2020, ndetse banagera muri 1/4 basezererwa na Guinea ibatsinze 1-0. Mu mikino ine Amavubi yakinnye, nta mukino n'umwe uyu rutahizamu yigeze abanza mu kibuga, kuko igihe cyose yinjiraga mu kibuga asimbuye, gusa nta gitego yatsinze mu bitego 3 Amavubi yatsinze muri iri rushanwa.

Nyuma yo gusezererwa muri iri rushanwa, Danny Usengimana yaciye amarenga ko yasezeye mu ikipe y'igihugu, nyuma yo gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram umwambaro we wo mu ikipe y'igihugu uriho sinya (Signatures) z'abakinnyi bagenzi be ndetse na Delegasiyo bari bajyanye muri Cameroun bigaragaza ko bashobora kuba barimo bamusezera, arangije yandikaho amagambo ari mu rurimi rw'icyongereza, tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati: "Dushyize hamwe dushobora gukora ikintu cyiza".

Ntibyadukundiye kumuvugisha kuri aya makuru ari kuvugwa ko agiye gutura muri Canada. Byitezwe ko bibaye aribyo, mu minsi iri imbere uyu mukinnyi yasezera bagenzi be bakinana muri APR FC ubundi agafata rutemikirere akajya gutangira ubuzima bushya muri Canada.

Ku wa Kane tariki 10 Ukuboza 2020, nibwo Usengimana Danny yasabye anakwa umukunzi we Niwengabire Francine uba muri Canada, bemeranya kubana akaramata. Danny w'imyaka 25 y'amavuko yakiniye amakipe atandukanye, arimo Police FC na APR FC zo mu Rwanda ndetse na Singida United yo muri Tanzania.

Danny Usengimana yaciye amarenga ko yasezeye mu ikipe y'igihugu Amavubi

Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo Danny yasezeranye n'umukunzi we Niwengabire Francine

Niwengabire asanzwe aba muri Canada ndetse anafite ubwenegihugu bw'iki gihugu


Usengimana ashobora kutazongera gukinira Amavubi

Danny asanzwe akinira APR FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndagiwenimana Samson3 years ago
    Imana izamuba hafi ark twamukundaga





Inyarwanda BACKGROUND