RFL
Kigali

Thomas Tuchel yagizwe umutoza mushya wa Chelsea asimbuye Lampard wirukanwe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/01/2021 10:37
0


Ikipe ya Chelsea yamaze gutangaza ko umudage Thomas Tuchel uheruka kwirukanwa muri Paris Saint-Germain, ariwe wagizwe umutoza mushya nyuma yo gusezerera Frank James Lampard washinjwe umusaruro muke.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama 2021, nibwo ikipe ya Chelsea yatangaje ko yamaze kumvikana na Thomas Tuchel kuyitoza amezi 18 asimbuye Frank Lampard wari uyimazemo amezi 18.

Tuchel w'imyaka 47 y'amavuko yahawe inshingano zo gufasha Chelsea gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka ndetse akongera gushyira ikipe mu mwuka w'intsinzi nyuma y'umusaruro mubi wari umaze iminsi ugaragara muri iyi kipe.

Nyuma yo kwemezwa nk'umutoza mushya wa Chelsea, Tuchel yagize ati: "Ndashaka gushimira Chelsea FC kubera iki cyizere ingiriye n’abo tugiye gukorana.

Twese twubashye ibyo Frank Lampard yakoze ndetse n’icyubahiro yahaye Chelsea.Sinjye urarota mpura n’abakinnyi tugahangana muri iyi shampiyona nziza ku isi.Nishimiye kuba mu muryango mugari wa Chelsea”.

Tuchel yabaye umutoza wa 11 uhawe akazi muri Chelsea nyuma y’uko iguzwe na Roman Abramovich mu 2003.

Tuchel yari amaze ukwezi kumwe atandukanye na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, aho yayihesheje ibikombe bibiri bya Shampiyona, Igikombe cy’Igihugu, n’icya League Cup mu myaka ibiri n’igice yayitojemo.

Uyu mudage kandi yatoje ikipe ya Borussia Dortmund yo mu Budage agerana kure nayo mu marushanwa y'i Burayi.

Tuchel yagizwe umutoza mushya wa Chelsea FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND