RFL
Kigali

Ari ku isonga mu mupira w'amaguru ku Isi: Menya amateka y'ubuzima bwa Cristiano Ronaldo wahiriwe na ruhago

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/01/2021 15:25
1


Muri Portugal ni umwami, ndetse aho ageze hose barambura ibishura agatambuka! Umunyabigwi Cristiano Ronaldo Aveiro dos Santos, ni umwe mu bakinnyi b'ibihe byose mu mupira w'amaguru ndetse uzahora wibukwa iteka ryose nk'umwe mu bakinnyi b'ibitangaza babayeho mu mateka ya ruhago ku Isi.



Uyu mukinnyi w'igikundiro ufite amateka akomeye ku Isi, yaranzwe n'ubuzima bushaririye bwatumye aba uwo ari we magingo aya n'ubwo ahora ababazwa no kuba yarahiriwe n'ubuzima Se umubyara atakibarizwa ku Isi y'abazima, gusa yishimira ko isezerano yamuhaye yarigize impamba imufasha gucuma iminsi.

Ubuzima Cristiano yabayemo ndetse akuriramo, bwamuhaye imyitwarire itandukanye n'iy'abandi amaze kwamamara ndetse no kugira ubutunzi buhambaye.

Tariki ya 05 Gashyantare 1985, i Madeira ni bwo Jose Dinis Aveiro wakoraga akazi gasanzwe nyuma waje kuba umusirikare w'igihugu na Maria Dolores dos Santos Aveiro bibarutse umwana w'umuhungu, bamwita 'Cristiano Ronaldo Aveiro dos Santos'.

Uyu mwana w'umuhungu wavukiye mu gace ka Funchal mu kirwa cya Madeira mu muryango utari wifashije, yarerewe mu gace ka Santo Antonio nako gaherereye mu kirwa cya Madeira muri Portugal.

Se umubyara Dinis Aveiro, yakoraga mu busitani ndetse rimwe na rimwe agatwaza imyenda amakipe y'abato agiye mu myitozo, gusa yakundaga agasembuye cyane, mu gihe nyina Dolores Aveiro yakoraga akazi ko guteka.

Cristiano yakuriye mu muryango mugari, urimo abavandimwe be barimo mukuru we Hugo, bashiki be babiri bakuru, Katia na Elma ndetse na nyirakuru yakundaga wakomokaga mu birwa bya Cape Vert, Isabel da Piedade.

Cristiano yatangiye umwuga wo gukina ruhago mu 1992, atangirira mu gakipe kitwa Andorinha aho yamaze imyaka 3 mbere yo kwerekeza muri C.D National yavuyemo yerekeza mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere yitwa Sporting Clube de Portugal, icyo gihe akaba yari afite imyaka 11 gusa, aho yamaze imyaka itandatu mbere y’uko atangira gusinya amasezerano ye ya mbere mu 2002.

Mu mpera z’umwaka wa 2003, Cristiano yabengutswe n'umutoza Sir Alex Ferguson watozaga Manchester United, birangira ayerekejemo aguzwe miliyoni 15 z’amayero, akigeramo yafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya FA ndetse ahita ahamagarwa bwa mbere mu ikipe ye y’igihugu ya Portugal yiteguraga imikino y'igikombe cya Euro 2004.

Hamwe n’ikipe ye ya Manchester United yegukanye igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions Ligue) cya 2007-2008, irushanwa ryarangiye yigaragaje ku rwego rutangaje cyane ndetse ahita anegukana umupira wa zahabu (Ballon d’Or 2008) nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku nshuro ya mbere, nyuma yo gusoza ku mwanya wa kabiri mu 2007, akongera akagaruka mu 2009, 2011 na 2012 akurikiye Lionel Messi.

Mu mwaka wa 2009, yabaye umukinnyi wa mbere waguzwe amafaranga menshi mu mateka ubwo yerekezaga mu ikipe ya Real Madrid atanzweho akayabo ka 94,000,000 z’ama Euros. Cristiano Ronaldo niwe winjizaga agatubutse, kuko yabonaga arenga miliyari (1,000,000,000 Euros) ku mwaka.

Mu myaka 9 yamaze i Santiago Bernabeu, Cristiano yahasize amateka n'uduhigo bizagorana kudukuraho, kuko yegukanye ibikombe bya UEFA Champions League 4, ibikombe by'Isi 3 na La Liga 2, anegukana imipira ya zahabu (Ballon d'Or) 4.

Niwe rutahizamu w'ibihe byose watsindiye ibitego byinshi Real Madrid mu mateka, 450 mu mikino 438 yakinnye mu marushanwa atandukanye.

Uyu mukinnyi uri mu bafite amafaranga menshi ku Isi, mu 2018 yerekeje mu Butaliyani muri Juventus, aguzwe Miliyoni 100 z'ama-Euros.

Mu myaka irenga ibiri amaze i Turin, yakiniye iyi kipe imikino 110, amaze kuyitsindira ibitego 85, akaba amaze kuyifasha gutwara ibikombe bibiri bya shampiyona ya Serie A ndetse na Supercoppa Italiana ebyiri.

Mu ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano yatangiye kuyikinira mu mwaka wa 2003, kugeza ubu amaze kuyikinira imikino 164, amaze gutsinda ibitego 99. Cristiano aherutse guhembwa nk'umukinnyi w'ikinyejana, wigaragaje kurusha abandi. Ubu Cristiano niwe mukinnyi wa mbere ku Isi ufite ibitego byinshi mu mateka ya ruhago kuko yujuje ibitego 760.

Cristiano w'imyaka 35 y'amavuko, afite abana bane barimo batatu yabyaranye n'umukunzi we babana Georgina Rodriguez, barimo Eva, Matteo na Alana Martina ndetse na Cristiano Jr.

Bimwe mu byihariye ku buzima bwa Cristiano Ronaldo:

1. Yiswe Ronaldo kubera Perezida wa Amerika Ronald Regan


Izina Ronaldo ni izina rimenyerewe mu mupira w’ amaguru ariko iry’uyu mu Portugal we ririhariye kuko yiswe iri zina bitewe n’uko Se wa Cristiano Ronaldo yakundaga cyane uwari Perezida wa Amerika Ronald Regan byatumye afata izina Ronald yongeraho inyuguti ya “o” kugira ngo rihinduke izina ry’igiportigal “Ronaldo.” Ubundi amazina ye nyakuri ni Cristiano Ronaldo Dos Santos Aveiro.

2. Nta tatuwaje (Tattoos) wamubonaho ku mubiri cyangwa se yamujya ku mubiri


Abantu benshi bazwi ku Isi (stars), ndetse n’urubyiruko muri iyi minsi usanga bakunda kwishushanyaho, niyo ugiye mu mupira w’amaguru usanga abenshi barishyizeho 'Tattoo', gusa uyu mukinnyi we siko bimeze kuko nta n’imwe wamubonaho. Impamvu ni uko ngo umuntu washyizeho tatuwaje amaraso ye aba yanduye ku buryo atatanga amaraso kandi we atanga amaraso kabiri mu mwaka.

3. Cristiano Ronaldo ntashobora gukoresha ibiyobyabwenge


Nyuma y’uko se umubyara, Jose Dinis Aveiro, yitabye Imana muri 2005 ku myaka 52 ahanini azize ingaruka z’ibiyobyabwenge byinshi yakoresheje, Cristiano wari ufite imyaka 20, yahise azinukwa ibiyobyabwenge n’ibisa nabyo.

4. Yavuye mu ishuri afite imyaka 14, azira gukubita umwalimu


Ku myaka 14 y’amavuko, Cristiano Ronaldo yavuye mu ishuri, hari nyuma y’uko yari ajugunye intebe ku mwarimu wamwigishaga avuga ko yamusuzuguye, byamuviriyemo kwirukanwa mu ishuri, nyina afata umwanzuro w’uko atazongera kwiga ukundi ahubwo ko imbaraga ze n’umutima we agomba kubishyira ku mupira w’amaguru, ibintu byaje no kumuhira akaba ari uwo ariwe uyu munsi.

5. Nyina yashatse gukuramo inda igihe yari atwite Cristiano.


Ni kenshi umubyeyi cyangwa umukowa atwita bitewe n’igihe arimo akumva yakuramo inda, ndetse benshi baranabikora, ibi ni byo byabaye kuri Maria Dolores dos Santos Aveiro ari we nyina wa Cristiano. Yagerageje gukuramo inda yari kuzabyara Cristiano izina ririmo gutigisa Isi, ahanini yari abitewe n’ibibazo, gusa ntibyaye Imana yakinze ukuboko.

Kuba nyina yaragerageje kumuvutsa ubuzima, Cristiano yatangarije itangazamakuru ko nta kibazo na kimwe afitanye na nyina kerekeranye no kuba yarashatse gukuramo inda ahubwo ko yamaze kumubabarira.

6.Yinjiza agatubutse kurusha Perezida wa Amerika

Cristiano Ronaldo muri Juventus ahembwa akayabo kangana n'ibihumbi 950 by'Amapawundi mu cyumweru kimwe gusa, mu mafaranga y'amanyarwanda akaba arenga Miliyari imwe na Miliyoni magana abiri na mirongo irindi na zirindwi (1,277,333,000 Frw). Aya niyo yinjiza mu cyumweru kimwe utabariyemo andi yinjiza binyuze mu kwamamariza ibigo bitandukanye. N’ubwo bitemewe kuvuga umushahara w’umuperezida ku mbuga nk’izi cyane cyane mu itangazamakuru, icyo wamenya ni uko ayo Perezida w’Amerika ahembwa ari munsi y’aya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyodusenga lucie3 years ago
    Imana ishimwe cyane kuba yaramugiriye neza nkunda ukuntu agira imico myiza Uburyo yicisha bugufi nyamara akomeye Imana imushyigikire pe ubuzima bwiza kuri we nimusha y'Imana





Inyarwanda BACKGROUND