RFL
Kigali

Irambona wa Kiyovu wabazwe azagaruka mu kibuga nyuma y'ukwezi kumwe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/01/2021 16:20
0


Myugariro ukina ku ruhande rw'ibumoso muri Kiyovu Sports, Irambona Eric Gisa wari wavunitse akagombambari, yabazwe neza ndetse akaba yitezwe kugaruka mu kibuga nyuma y'ukwezi kumwe yamaze gukira neza.



Irambona yabagiwe mu bitaro bya gisirikare i Kanombe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2021, ndetse akaba atangaza ko gahunda yose yagenze neza, asabira imigisha buri wese wagize uruhare kugira ngo avurwe.

Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri iki cyumweru Irambona yagize ati: “Kubagwa byagenze neza. Ndashimira buri wese wanzirikanye mu masengesho ye akananshyigikira. Imana ibahe umugisha mwese”.

Iyi mvune Irambona yayigiriye mu mikino ya gicuti itegura umwaka mushya w’imikino ikipe ye ya Kiyovu Sports yakinnye mu Ugushyingo 2020. Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azagaruka mu kibuga amaze gukira neza byibura hagati y'iminsi 25-30.

Irambona uri hafi kuzuza imyaka 28 y'amavuko, yageze muri Kiyovu Sports muri Gicurasi 2020 ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri, avuye muri Rayon Sports yari amazemo imyaka umunani. Shampiyona y'umwaka w'imikino 2020/21 yahagaritswe Irambona akinnye umukino umwe gusa Kiyovu Sports yatsinzwemo na  APR FC 1-0.

Irambona Eric yabazwe neza, nyuma y'ukwezi aragaruka mu kibuga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND