RFL
Kigali

Sergio yasubiyemo indirimbo ya Niyomugabo Philemon ufite amateka akomeye mu Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/01/2021 16:59
6


Umuhanzi Ndagijimana Serge ukoresha izina rya Sergio nk’izina ry'ubuhanzi yasohoye amashusho y’indirimbo y’umunyabigwi mu muziki Niyomugabo Philemon yasubiyemo yitwa ‘Nyibwira’ iri mu zakunzwe mu buryo bukomeye.



Uyu musore w’imyaka 24 avuka mu Karere ka Rwamagana. Ni umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda mu Ishami ry'Ubuvuzi (Medicine), aho yiga mu mwaka wa Kane. Muri iki gihe ari kwimenyereza umwuga w’ubuvuzi mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal.

Yabwiye INYARWANDA ko yahisemo gusubiramo iyi ndirimbo kubera ko yakuze ayikunda kandi Niyomugabo Philemon akaba ari umuhanzi afata nk’ikitegererezo cye.

Yagize ati “Impamvu nahisemo iyi ndirimbo n’uko nayikunze kuva mu buto bwanjye yaba amagambo yayo ndetse n’injyana yayo nakuze numva mfite inzozi zo kuzayiririmba none uyu munsi nakabije inzozi nahoranye kuva m ubuto bwanjye. Ni ibyishimo bidasanzwe,”

Niyomugabo Philemon afite indirimbo nyinshi zifashishwa mu gihe cy’ubukwe. Azwi mu ndirimbo zirimo ‘Ubukwe bwiza’, ‘Munsabire’, ‘Nanjye ndakunda’, ‘Ngwino’, ‘Nzakuzirikana’ n’izindi.

Niyomugabo ni umuhanzi wanditse amateka mu Rwanda. Yitabye Imana hagati y’umwaka wa 1998-2000 azize impanuka, asiga umugore n’uruhinja yari amaze iminsi yibarutse.

Yari umunyamuziki w’umunyabugeni utangaje wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda. Nyinshi mu ndirimbo yasohoye zifite inkomoko.

Hari nka ‘Zirikana ibanga’ yahimbiye umukunzi we wigaga mu Bubiligi, ‘Nzagukurikiza’ yahimbiye nyina witabye Imana, ‘Ubukwe bwiza’ yahimbiye Mukuru we wari wakoze ubukwe, ‘Munsabire’ yahimbye ari mu Bubiligi yivugaho n’izindi.

Sergio wasubiyemo indirimbo ya Philemon ni we uhagarariye Umuryango w’abanyeshuri biga ubuganga mu Rwanda uzwi nka MEDSAR (Medical Students Association of Rwanda).

Yakunze kuririmba muri Korali zitandukanye zirimo izo muri Groupe Officiel de Butare ari naho yize amashuri yisumbuye akaza gukomereza muri Chorale Le Bon Berger yo muri Kaminuza i Huye aho yatanze umusanzu we ukomeye mu kubaka iyo korali.

Iyindirimbo ‘Nyibwira’ Sergio yasubiyemo yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi muri studio y’umuziki KCM Studi. Iyi akaba ari Studio nshya ibarizwa mu Gatenga irimo gutunganya indirimbo nyinshi kandi nziza muri iyi minsi.

Mu buryo bw’amashusho iyi ndirimbo yayobowe na Benjamin Munezero Umuyobizi wa Haya Photography afashijwe na Aime Pride mukuyisoza.

Sergio yasohoye amashusho y'indirimbo "Nyibwira" ya Niyomugabo Philemon yasubiyemo

Umuhanzi Niyonzima Oreste [ubanza i bumoso] ari kumwe n'umuhanzi Sergio wasubiyemo indirimbo ya Philemon

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NYIBWIRA" SERGIO YASUBIYEMO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • isabelle3 years ago
    courage courage tukuri inyuma,eeehhhh urabyumva pe
  • NIZEYIMANA CELESTIN3 years ago
    Nibaza impamvu abahanga badakoresha ubwo buhanga NGO bahimbe ibyabo ahubwo bagasubiramo iby'abandi. Ndetse wareba ugasanga banabijambije byataye umwimerere wabyo. Ubundi kandi ibi bigira amategeko abigenga! Ese ubwo yabiherewe uburenganzira n'umuryango we?
  • Philos3 years ago
    Indirimbo nziza, ifite injyana inogeye amatwi, ikagira n'ubutumwa bwiza. Uyu musore wayisubiyemo afite impano, nakomeze atere intambwe, ajye mbere. Ubundi rero gusubiramo indirimbo y'undi muhanzi, ukagera aho kuyikora muri studio nk'uko uyu yabikoze, nta burenganzira bwanditse nyirubwite (cg abasigaranye uburenganzira bwe bw'umuhanzi/copyright) aguhaye, si amakosa akomeye gusa, ni n'icyaha gihanwa n'amategeko. Amakuru mfite ni uko nyir'iki gihangano atasabye ubwo burenganzira umuryango wa Philémon uba mu Buholandi, kandi byarashobokaga, ndetse byari byoroshye. Bivuze rero ko na nyuma y'imyaka 5 cg 20, uyu muhanzi ashobora kwisanga yarezwe gukoresha igihangano cy'abandi mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Ubundi rero, uwakoze inkuru hari amakuru atari yo yatanze kuri uriya muhanzi: "Ubukwe bwiza" ntabwo Philémon yayihimbiye mukuru we wari wakoze ubukwe, ahubwo n'undi muntu w'inshuti; Philémon ntabwo yatabarutse hagati y'umwaka wa 1998-2000, ni ku italiki 28 nzeli 2001 azize impanuka y'imodoka... Gukora inkuru ni ukwiyemeza gucukumbura!
  • Jean Paul3 years ago
    Yega wee, kuki wari warampishe ko ufite impano nkiyi? komeza ujye mbere
  • Jean Paul3 years ago
    Kuki wari war
  • Byukusenge Pierre claver3 years ago
    Bienton courage mainsier ark udufashe natwe abafite impano nkiyi nkusabye collaboration imwe nibura my WhatsApp 0787017284 student from IPRC





Inyarwanda BACKGROUND