RFL
Kigali

CHAN 2020: Sugira Ernest yakuwe mu bakinnyi bakina umukino wa Uganda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/01/2021 12:20
0


Rutahizamu wa Rayon Sports n'ikipe y'igihugu Amavubi, Sugira Ernest, yakuwe mu bakinnyi bakina na Uganda mu mukino wa mbere wo mu itsinda rya C muri CHAN 2021 iri kubera muri Cameroun, kubera amakarita abiri y'umuhondo yabonye mu mikino ibiri u Rwanda rwakinnye na Ethiopia mu gushaka itike y'iri rushanwa.



Sugira Ernest niwe watsinze ibitego bibiri byahesheje u Rwanda mu mikino ibiri rwakinnye na Ethiopia, aho yatsindiye Addis-Ababa 1-0, ndetse yongera gutsinda ku mukino wo kwishyura wabereye i Kigali, ari nawo u Rwanda rwaboneyeho itiki yo kwitabira iri rushanwa.

Uyu mukinnyi aherutse gutangaza ko we n'abagenzi be biteguye gutanga byose bafite bagashakira abanyarwanda ibyishimo muri iri rushanwa bahereye kuri Uganda bakina kuri uyu wa mbere.

Sugira ari mu bakinnyi bitwaye neza mu irushanwa ryabereye mu Rwanda mu 2016, aho byahise bimuhesha amahirwe yo kwerekeza muri AS Vita Club yo muri Congo aguzwe akayabo ka Miliyoni 100.

Kubura kwa Sugira kuri uyu mukino ni icyuho mu busatirizi bw'Amavubi, gusa Mashami afite ibisubizo byinshi mu bakinnnyi basatira kuko afite kapiteni Jacques Tuyisenge, Bertrand Iradukunda, Danny Usengimana, Savio Nshuti Dominique, Iyabivuze Osee n'abandi.

Uyu mukino Amavubi awufata nk'uwanyuma, kuko batifuza gukora ikosa iryo ariryo ryose ryatuma batakaza inota narimwe, barashaka kubabaza Uganda n'umutoza Johnattan Mckinstry watoje u Rwanda.

Sugira niwe watsinze ibitego bibiri byahesheje u Rwanda itike ya CHAN iri kuba uyu mwaka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND