RFL
Kigali

Iyo uziko utaramenya wiga kurushaho: Inama 5 za The Ben ku bahanzi bashya mu muziki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/01/2021 8:30
0


Umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben, yatangaje ko mu myaka itatu ishize u Rwanda rwungutse abahanzi bashya b’abanyempano bakwiye gushyigikirwa, ariko ko nabo bakwiye guharanira gukuza impano zabo bisunze Imana yo mugenga wa byose.



Amezi menshi y’umwaka 2020, The Ben yakoreye umuziki we mu Rwanda bitandukanye n’indi myaka yabanje. Byatewe n’uko icyorezo cya Covid-19 cyadutse ari mu Rwanda bimufasha gukorana indirimbo n’abahanzi batanga icyizere mu muziki w’u Rwanda.

Yakoranye indirimbo n’abahanzi barimo Bushali, Igor Mabano, Mucoma n’abandi. Ni abahanzi avuga ko binjiye mu kibuga basanga imihanda yaraharuwe ariko ko bafite inshingano zo kugaragaza ko bakwiye gushyigikirwa mu nguni zose.

Yavuze ko abahanzi bo muri iki gihe basanze ikoranabuhanga riteye imbere, aho imbuga nkoranyambaga ribafasha kumenyekanisha ibyo bakora bitandukanye na bakuru babo bamaze imyaka irenga 10 mu muziki.

The Ben yavuze ko mu myaka itatu ishize u Rwanda rwagize umugisha wo kugira abahanzi bashya b’impano zitangaje, kandi ko umuziki wanagutse ku rwego mpuzamahanga.

Umuhanzi benshi bafatiyeho urugero R Kelly muri iki gihe afunzwe akurikiranyweho gufata ku ngufu abagore n’abakobwa. The Ben avuga ko buri muhanzi wese akwiye gukora atekereza gusiga umurage mwiza ‘kuko hari abana bato baba babafata nk’ikitegererezo’.

The Ben yavuze ko umuhanzi mushya akwiye kubanza kuragiza Imana urugendo rwe rushya agiye gutangira mbere y’ibindi byose kuko “Imana n’iyo byose. Niyo ituma ibyo byose bigerwaho. Niyo yagura impano yawe, niyo iguha ubushobozi bwo kumenya kwandika neza.”

Mu kiganiro 'Versus' cya Televiziyo y'u Rwanda, uyu muhanzi yavuze ko umuhanzi muri we akwiye kwiyizera mbere y’uko abandi bantu bamwizera. Avuga kandi ko umuhanzi asabwa guca bugufi atari uko ahatirijwe guca bugufi ahubwo kuko ari ingenzi. Ati “Kuko iyo uziko utaramenya wiga kurushaho.”

Inama ya kane The Ben yatanze ni ugukora uhozaho. Ati “Ni ukuvuga ngo umuziki umunsi ku munsi ugenda uhinduka cyangwa ‘entertainment business igenda ihinduka’ rero iyo udahozaho ushobora gusanga byagusize."

Uyu muhanzi yavuze ko inama ya Gatanu, ari uko amafaranga yose umuhanzi abonye adakwiye kuyapfusha ubusa. Kuko ngo hari igihe umuntu yitegereza umuhanzi yabona nta kintu kizima amaze gukura mu muziki, bigatuma atera intambwe isubira inyuma.

The Ben aherutse gukorana indirimbo ‘This Is Love’ na Rema [Yakoze ari umugore wa Eddy Kenzo] wo muri Uganda. Ni imwe mu ndirimbo iri mu zigezweho muri iki gihe. Iri no ku rutonde rw’indirimbo 10 zihageze neza kuri INYARWANDA MUSIC.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'THIS IS LOVE' YA REMA NA THE BEN

Uyu muhanzi ukunda kwambara imyenda y’ibara ry’umukara, yavuze ko iyi ndirimbo yari amaze imyaka itatu ayanditse. Ubwo yajyaga muri Zanzibar mu biruhuko avugana na Rema ndetse na Producer Nessim batangira gukora kuri uyu mushinga avuga ko wungutse cyane.

Umuhanzi The Ben yatanze inama 5 ku bahanzi bashya mu muziki w'u Rwanda

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'THIS IS LOVE' YA REMA NA THE BEN

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND