RFL
Kigali

Mashami Vincent na Danny Usengimana basabye itangazamakuru kubashyigikira aho kubaca intege

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/01/2021 16:25
4


Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Mashami Vincent, ndetse na rutahizamu Danny Usengimana, basabye itangazamakuru ryo mu Rwanda gushyigikira ikipe y'igihugu aho kuyica intege ndetse no kwitwararika mu byo batangaza kuko bigira ingaruka ku muryango mugari umukinnyi cyangwa umutoza akomokamo.



Aba bagabo baherereye i Douala muri Cameroun, bemeza ko nta mwere ubaho, kandi ibiba kuri umwe byaba no ku wundi, icy'ingenzi kwaba ugushyigikirana kuruta gucana intege kuko icyo gihe ntacyo uba umumariye.

Ibi bivuzwe nyuma y'igihe kirekire gishize Amavubi atitwara neza ku ruhando mpuzamahanga, byatumye bizamura uburakari bw'abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda, by'umwihariko abafana b'Amavubi, batangira kuyatakariza icyizere no kuyanenga cyane, ibintu byashyizwe ku itangazamakuru ko ariryo ryakongeje uwo muriro.

Ubu ku mbuga nkoranyambaga, Amavubi niyo yabaye igitaramo, aho buri wese yandika ibyo yishakiye, gusa byose bigaruka kuba nta mahirwe na make bayaha mu irushanwa rya CHAN 2021 rizatangira tariki ya 16 Mutarama 2021, rikazabera muri Cameroun.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y'imyitozo ya mbere Amavubi yakoreye i Douala muri Cameroun, Mashami Vincent yavuze ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rivuga ibitagenda gusa, rigaca intege abakinnyi, ibintu bibasubiza inyuma mu mikinire ndetse no mu mitekerereze.

Uyu mutoza asanga bitari bikwiye kunenga abakinnyi kuko ntawe bitabaho, ahubwo bakwiye kujya babatera ingabo mu bitugu, bakabashyigikira n'aho bagize umusaruro mubi bakabafasha gushaka aho byapfiriye ku buryo ubutaha bizaba byiza. Yagize ati:

Itangazamakuru ryo mu Rwanda ricunga akantu katagenda neza, ubundi bakakuririraho bakabasenya, nta mwere ku Isi kandi nta we bitabaho, bakwiye gushyigikira abakinnyi kuruta kubaca intege. Bakabafasha, bakababa inyuma na hahandi byanze bakabasunika.

Mashami avuga ko ntako bataba bagize kuko batakaza imbaraga nyinshi bashaka intsinzi, ariko iyo byanze aribo ba mbere bababara kurusha abandi.

Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi na APR FC, Danny Usengimana, yunze mu rya Mashami nawe asaba itangazamakuru kubashyigikira kuruta kubaca intege.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mutarama 2021, yavuze ko ibitangazwa n'Abanyamakuru bigira ingaruka ku muryango wose w'umukinnyi cyangwa Umutoza wavuzwe, bishobora no gukurura inzangano.

Danny asoza ubutumwa bwe asaba ubufatanye mu rwego rwo gutezanya imbere aho gukurura no gukuza inzangano, ahubwo bagaharanira icyateza imbere igihugu.

Ubutumwa Danny Usengimana yanyujije kuri Instagram

Mashami Vincent yasabye Itangazamakuru gushyigikira ikipe y'igihugu

Danny asanga ibitangazwa bigira ingaruka mbi ku muryango mugari w'umukinnyi cyangwa umutoza ndetse bikanakurura inzangano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SASA3 years ago
    Abakunzi ba Football bamaze kurambirwa Amavubi ya MASHAMI bakeneye RWANDA B, nka yayindi yigeze guha Abanyarwanda ibyishyimo imbere y'umusaza, Ubu ubona ikibabaje Abanyarwanda n'ibihe turimo barangiza bagasesagura n'ayakarwanyeho abari mu Kato badafite n'icyo kurya, Ariko ngo Deregation igiye i Duwala Bari wese agomba kwambara umwambaro w'ibihumbi hafi 700 kandi bazi ko urwego rwa MASHAMI rukiri hasi, reke bikoze yo Bazaze basangsnirwe n'abanyamakuru, bongere bapangire na yayandi bakuye ku ma Stade, Jye Nzogeza Mackstri watugejeje muri 1/4 kandi yasize avuze kuri MASHAMI,
  • Claudii3 years ago
    Ikipe nitsinda naho aba bivugisha gutya c baratsinze ko tutabanjya inyuma ariko mugihe bitameze neza kandi ikibazo kinini aba arabishinzwe nonese ninde uzavugwa nyine uretswee uwatsinzwe hhha
  • Mfitumukiza jean d'amour3 years ago
    Nta mpamvu yo kubaca intege basore banjye.ahubwo mushyiremo agatege bahungu banjye ubundi mubikoro tubone cup in rwanda.
  • Alexis3 years ago
    Arko se Claudi,wowe burigihe mu buzima bwawe ibyo ukora uratsinda?Mbona ese ubu muba mwababaye kurusha abo mutuka?abantu bage bareka gukurura amatiku.no gukurura ibibazo,ubundi bakora iki n'induru iba ibari mu matwi.





Inyarwanda BACKGROUND