RFL
Kigali

Ellen DeGeneres yasubiye mu kazi akize Covid-19 nyuma y’ukwezi yari amaze ayirwaye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/01/2021 18:53
0


Umunyamakurukazi Ellen DeGeneres yongeye kugaruka mu kazi ke uyu munsi ndetse anasobanurira abakunzi b’ikiganiro cye uko yaramerewe ubwo yari arwaye icyorezo cya Coronavirus.



Kuri uyu munsi tariki 13/1/2021 Ellen DeGeneres yongeye kugaragara ameze neza mu kiganiro cye akora gikundwa na benshi cyitwa The Ellen DeGeneres Show. Agarutse mu kazi nyuma yo gukira Coronavirus yanduye mu ntangiriro z’ukwezi kwa 12 mu mwaka ushize.

Ellen DeGeneres yatangiye abwira abari kureba ikiganiro cye uko yari  amerewe ubwo yarwaraga icyorezo cya Covid-19. Yateruye agira ati ”Mu minsi 3 ya mbere naryamaga amasaha 16 ku munsi, ku munsi wa 4 nabyutse ndikubabara cyane umubiri wose by'umwihariko umugongo warambabazaga cyane ndetse n’imbavu zari zimeze nk’izavunitse.”

Yakomeje agira ati: ”Ibinini bigabanya uburibwe bari bampaye ntacyo byarimo kumarira kuko nakomezaga kuribwa cyane maze dogiteri wankurikiranaga ampa ibinini byitwa Steroid biba ari byo bingabanyiriza kubabara.”

Ellen DeGeneres yatangaje ko ubwo yari arwaye Coronavirus ibimenyetso yari afite ntaho bihuriye n’iby'abandi bayirwaye. Yagize ati:”Ibimenyetso nari mfite birihariye kuko njyewe sinigeze ngira kubabara umutwe, umuriro, gukorora cyangwa ibindi ahubwo nababaraga umugongo ku buryo bukabije, kwa muganga bambwira ko bijya biba ku barwayi ba Coronavirus bake.”

Uyu mugore kabuhariwe mu itangazamakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wanamamaye ku isi hose bitewe n’ikiganiro cya The Ellen DeGeneres Show kinyura kuri televiziyo mpuzamahanga ya ABC Television hamwe na Warner Bros Television, yasoje ikiganiro cy’uyu munsi ari nacyo cya mbere akoze nyuma yo gukira Covid-19 avuga ati ”Ndashimira mwebwe mwese mwanzirikanye mukanyifuriza gukira vuba, ndashimira abo dukorana bose ndetse n’abaganga banyitayeho ndi umunyamahirwe kuba narakize ndetse mfite umugisha mwinshi kuba narwaye Covid-19 ntimpitane.”

Src:www.hollywoodlife.com,ABC Television.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND