RFL
Kigali

Urutonde rw'abahanzi 10 bo kwitega ku mugabane wa Africa muri 2021

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/01/2021 7:37
0


Mu gihe umwaka wa 2020 warangiye ugaragaje impano nshya z'abahanzi batandukanye bakomoka mu bihugu byo muri Africa binyuranye, BBC yagaragaje abahanzi basaga 10 bo kwitega uyu mwaka bagaragaje ko bashoboye.



Nk'uko ikinyamakuru mpuzamahanga BBC cyabitangaje aba nibo bahanzi 10 bitezweho kuzigaragaza ku ruhando rwa muzika mpuzamahanga:

1.Elaine


Umuhanzikazi witwa Elaine ukomoka mu gihugu cya South Africa ukora injyana ya R&B ni we waje ku mwanya wa mbere mu bahanzi bitezweho byinshi muri uyu mwaka. Ku mwaka ye 21 y'amavuko amaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n'ijwi rye ryiza riyunguruye. Mu mwaka wa 2019 ubwo yasohoraga indirimbo yise You're the One ni bwo yatangiye kumenyekana ndetse ahita asinyana amasezerano n'inzu itunganya umuziki yitwa Colombia Records ikorera muri Amerika.

2.Fik Fameica


Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Uganda witwa Fik Fameica yaje ku mwanya wa 2 mu bahanzi bo ku mugabane wa Africa bagaragaza ahazaza heza mu mwaka wa 2021. Uyu muhanzi yamenyekanye ku izina rya Fresh Boy akaba ku myaka ye 24 ari umwe mu bahanzi beza bakora injyana ya Rap muri Africa.

3.Gaz Mawete


Uyu ni umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Congo witwa Gaz Mawete, yamenyekanye mu mwaka wa 2018 ubwo yasohoraga indirimbo yise Olingi Nini. Nyuma yaje gukorana n'igihanganye muri muzika Fally Ipupa bakora indirimbo bise C'est Rate. Gaz Mawete yagaragaje ko afite ejo hazaza heza ubwo yashyirwaga ku rutonde rw'abahanzi bahatanira ibihembo bya MTV Europe Music Award nk'umuhanzi wakoze indirimbo mpuzamahanga.

4.Kabza De Small


Umuhanzi ukomoka muri Africa y'Epfo witwa Kabza De Small yaje ku mwanya wa 4 nk'umuhanzi witezweho byinshi mu mwaka wa 2021. Uyu muhanzi wabanje kuba umu DJ nyuma yerekeza iy'ubuhanzi yamenyekanye mu mwaka wa 2016 atangiye kuririmba. Kabza nawe ari guhatanira ibihembo bya MTV Europe's Best African Act.

5.KiDi


Umuhanzi uzwi ku izina rya KiDi akomoka mu gihugu cya Ghana yatangiye kwigaragaza ko ashoboye umwaka ushize wa 2020 ubwo yasohoraga album ye yise Sugar. Kuva yasohora iyo Album yatangiye guhangwa amaso na benshi ndetse atezweho byinshi muri uyu mwaka wa 2021.

6.Omah Lay


Umuhanzi Omah Lay ukomoka mu gihugu cya Nigeria yakunzwe cyane nyuma yo kuririmba indirimbo yise Bad Influence bituma akundwa anagenda akora ibitaramo mu bihugu bya Africa ari nabwo yataramiye abafana be mu gihugu cya Uganda bikarangira afunzwe. Omah Lay n'ubwo yagize iminsi mibi irimo gufungwa gusa ntibyamubujije kuza ku rutonde rw'abahanzi bafite ejo heza.

7.Sha Sha


Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe ari mu bahanzi beza bitezweho ibikorwa byinshi muri uyu mwaka. Uyu mukobwa Sha Sha yamenyekanye mu mwaka wa 2019 amaze gusohora indirimbo yise Blossom. Yasoje umwaka wa 2020 ari mu bahazikazi bumviswe cyane ku rubuga rwa Spotify. Sha Sha yegukanye igikombe cya BET Award mu 2019 nk'umuhanzi mushya ku rwego mpuzamahanga.

8. Soraia Ramos


Uyu ni umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Cape Verde wakunzwe na benshi ku bw'indirimbo ze akorana ubuhanga kandi akananyuzamo ubutumwa bwubaka benshi. Soraia Ramos nawe yitezweho gutera intambwe ikomeye muri uyu mwaka wa 2021.

9. Tems


Umuhanzikazi ukomoka muri Nigeria witwa Tems uherutse gufungirwa mu gihugu cya Uganda ari kumwe na mugenzi we Omah Lay, yaje mu bahanzi bari gutanga icyizere cy'uko bazageza muzika ya Africa ku rundi rwego.

10. Zuchu


Zuchu ni umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Tanzania umaze kumenyekana cyane muri Africa. Uyu mukobwa akaba yarasinyanye amasezerano n'inzu itunganya umuziki ya Wasafi WCB ya Diamond Platnumz. Zuchu nawe yitezweho kuzakora indirimbo nziza nyinshi muri uyu mwaka.

Src: bbc.com & bbnaija.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND