RFL
Kigali

Bigoranye AS Kigali yasezereye KCCA muri CAF Confederations Cup - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/01/2021 17:11
1


Igitego cyo hanze cyatsinzwe na Muhadjiri Hakizimana, cyatumye AS Kigali ikomeza mu ijonjora rya gatatu muri CAF Confederations Cup isezereye KCCA yo muri Uganda yayitsindiye mu rugo ibitego 3-1, ariko ntibyari bihagije kubera ko yari yatewe mpaga y'ibitego 2 ku busa mu mukino ubanza wagombaga kubera i Kigali.



Uyu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup wabereye kuri Stade ya Saint Mary’s Kitende i Kampala, ukaba wasifuwe n'Abanya-Kenya bayobowe na Anthony Juma Ogwayo wari hagati, yungirijwe na Oliver Omondi Odhiambo ku ruhande rumwe, mu gihe Tony Mudanyi Kidiya yari ku rundi, Komiseri wayoboye uyu mukino yitwa Patrick John Sabe Liwanda Kapanga ukomoka muri Malawi.

AS Kigali yatunguwe ikinjira mu kibuga yinjizwa igitego cya mbere hakiri kare cyane mu masegonda make y'umunota wa mbere w'umukino, ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu Brian Aheebwa.

AS Kigali yakomeje kurushwa mu minota irindwi ya mbere, ariko ku munota wa munani yinjiye mu mukino itangira gusatira izamu rya KCCA, inagerageza gutera amashoti agana mu izamu.

Abakinnyi ba AS Kigali barimo Lawal, Tchabalala na Muhadjiri bakomeje kotsa igitutu ubwugarizi bwa KCCA ariko kuboneza mu izamu bikomeza kuba ingorabahizi.

Nyuma yo kumara iminota 15 AS Kigali iri gukinira inyuma, ku munota wa 40 ikipe ya KCCA yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Brian Aheebwa, bituma ikomeza kuyobora umukino.

Ku munota wa 44 Umutoza wa AS Kigali yakoze impinduka, yinjiza mu kibuga Orotomal Alex, hasokoka Ntamuhanga Titi. AS Kigali yakomeje kurushwa mu kibuga hagati, ariko uburyo abakinnyi ba KCCA bagerageje bashaka igitego cya gatatu ntibwabahiriye.

Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye KCCA iri imbere n'intsinzi y'ibitego 2-0, byahise biba 2-2 mu mikino yombi, kubera impamba y'ibitego 2-0 AS Kigali yari ifite ku mukino ubanza KCCA yatewe mpaga.

AS Kigali yinjiranye ingamba nshya mu gice cya kabiri, aho yatangiye isatira cyane izamu rya KCCA, ari nako ubwugarizi bw'iyi kipe yo muri Uganda bwakoraga amakosa menshi.

Ku munota wa 50 AS Kigali yabonye igitego cya mbere cyabonetse kuri Penaliti yatewe neza na Muhadjiri Hakizimana ku ikosa ryakorewe rutahizamu w'umunya-Nigeria Aboubakar Lawal.

KCCA yakomeje kotsa igitutu izamu rya AS Kigali ariko umunyezamu Bate Shamiru akomeza kubabera ibamba.

Ku munota wa 66 AS Kigali yakoze impinduka bwa kabiri, Rurangwa Amos yinjira mu kibuga asimbuye Hakizimana Muhadjiri wari umaze kubona ikarita y'umuhondo.

Ku munota wa 70 AS Kigali yasimbuje umukinnyi wa gatatu, Benedata Janvier yinjiye mu kibuga asimbuye Kalisa Rachid.

Nyuma yo guhagarara nabi k'ubwugarizi bwa AS Kigali, ku munota wa 76 KCCA yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Brian Aheebwa wujuje ibitego bitatu muri uyu mukino.

Iyi kipe yo muri Uganda yakomeje gusatira cyane izamu rya AS Kigali, ihusha uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego biturutse kudahuza k'ubwugarizi bw'iyi kipe y'umujyi wa Kigali ari kenshi bagatabarwa n'umunyezamu Bate Shamiru.

Iminota 90 y'umukino yarangiye KKC iri imbere n'ibitego 3-1, umusifuzi ashyiraho iminota 3 y'inyongera.

AS Kigali yakomeje kwihagararaho, umukino urangira ku ntsinzi ya KCCA y'ibitego 3-1, biba ibitego 3-3 mu mikino yombi, ariko AS Kigali ikomeza mu ijonjora rya gatatu kubera igitego cyo hanze.

AS Kigali itegereje tombola izaba irimo amakipe yose azaba yasezerewe muri CAF Champions League, ikaba iteganyijwe muri uku kwezi.

Brian Aheebwa yatunguye AS Kigali atsinda igitego cya mbere cya KCCA ku munota wa mbere w'umukino

KCCA yarushije cyane AS Kigali muri uyu mukino

AS Kigali yagerageje kwirwanaho isezerera KCCA

Brian yatsinze ibitego bitatu byose bya KCCA byabonetse muri uyu mukino

Muhadjiri yatsinze igitego cyahesheje itike AS Kigali

KCCA yahushije uburyo bw'igitego mu minota ya nyuma y'umukino

Umukino warangiye ari 3-1






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bikorimana appolinaire3 years ago
    Mbega itsinzi nziza!





Inyarwanda BACKGROUND