RFL
Kigali

Kiyovu Sports igiye gusesa amasezerano n'umutoza wayo ukomeje kuyibera umutwaro

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/01/2021 15:11
0


Nyuma yo kwerekanwa nk'umutoza mushya wa Kiyovu Sports, agasubira muri Ethiopia avuga ko agiye kuzana umuryango we, ubuyobozi bw'iyi kipe buvuga ko butongeye guca iryera Ndizeye Aime Desire Ndanda, byageze n'aho bamuha umunsi ntarengwa wo kugera mu ikipe ariko nabyo biranga, bakaba bafashe umwanzuro wo gusesa amasezerano bari bafitanye.



Ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2020, nibwo Ndanda yerekanwe nk'umutoza mushya w'abanyezamu ba Kiyovu Sports ndetse n'umuyobozi wa tekinike.

Icyo gihe Ndanda yahawe Miliyoni 2.5 Frws yo kwifashisha mu minsi ya mbere y'akazi, yahise afata rutemikirere asubira muri Ethiopia abwira ubuyobozi ko agiye kuzana umuryango we mu Rwanda.

Kuva icyo gihe Kiyovu Sports itegereje Ndanda amezi abaye atatu, amaso yaheze mu kirere kandi shampiyona y'u Rwanda yari yaratangiye gukinwa.

Nyuma yo kurenza igihe yari yahawe ngo abe yagenze mu myitozo y'ikipe, ubuyobozi bwa Kiyovu bwandikiye uyu mutoza bumumenyesha ko nataba yageze mu Rwanda ku munsi yahawe, amasezerano ye azaseswa.

Igihe Ndanda yari yahawe cyo kugera mu ikipe cyarageze ndetse kirenga ataje, none ubuyobozi bw'iyi kipe bwanzuye ko bugiye kwitabaza amategeko bugasesa amasezerano n'uyu mutoza ukomeje kubabera umutwaro.

Umunyamabanga wa Kiyovu Sports, Munyengabe Omar yatangaje ko bagiye kwicarana n'umunyamategeko bakareba niba Kiyovu Sports itazabigiriramo igihombo, ubundi basese amasezerano bari bafitanye na Ndanda.

Yagize ati"Tugiye kwicarana n'abanyamategeko dusuzume niba nta gihombo Kiyovu izabigiriramo, nidusanga ntacyo tuzahita dusesa amasezerano twari dufitanye na Ndanda".

Byari byavuzwe ko hari ibyo Ndanda atumvikanye n'ubuyobozi bwa kiyovu Sports ubwo yasinyaga amasezerano.

Mu mikino itatu Kiyovu Sports yakinnye mbere yuko shampiyona ihagarikwa, yari yatsinze umwe, itsindwa ibiri, yatsinze Mukura Victory Sports i Huye 3-0, itakaza imikino ibiri yakurikiyeho aho batsinzwe na Marines FC 3-0, ndetse na APR FC 1-0.

Mu ukwakira nibwo Ndanda yari yasinyiye Kiyovu Sports nk'umutoza w'abanyezamu n'umuyobozi wa tekinike





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND