RFL
Kigali

Cristiano yakuyeho agahigo ka Pele yandika amateka mashya muri ruhago

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/01/2021 16:22
1


Umunyabigwi muri ruhago ukomoka muri Portugal ukinira Juventus yo mu Butaliyani, Cristiano Ronaldo, akomeje kwandika amateka akomeye mu mupira w'amaguru, nyuma y'umukino wa Udinese yatsinzemo ibitego bibiri byatumye akuraho agahigo k'igihangange Pele mu gutsinda ibitego byinshi bizwi.



Mu bihe byo ha mbere hari abakinnyi benshi bakinnye amarushanwa atandukanye bakayatsindamo ibitego byinshi, ariko ugasanga ntabwo azwi ku ruhando mpuzamahanga, bigatuma bya bitego ndetse n'ibihembo begukanye bitabarwa.

 Muri abo harimo n'umunyabigwi ukomoka muri Brazil, Pele, bivugwa ko mu mwuga we yatsinze ibitego birenga 1000, ariko ibibarwa bizwi ku ruhando mpuzamahanga ni 757 gusa.

Ku cyumweru tariki ya 03 Mutarama 2021, , Ibitego 2 Cristiano yatsinze  byafashije Juventus gutsinda Udinese ibitego 4-1, bituma yuzuza ibitego 758 amaze gutsinda mu mateka ye nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru, akura ku ntebe Pele wahise umurusha igitego kimwe.

Uyu mukinnyi umaze kwegukana umupira wa zahabu (Ballon d'Or) inshuro eshanu, yahise ajya ku mwanya wa kabiri mu bamaze gutsinda ibitego byinshi mu mateka ya ruhago, aho arushwa igitego kimwe na Josef Bican uri ku mwanya wa mbere, aho yatsinze ibitego 759 hagati y'umwaka wa 1931-1955.

Bishobora kutazatwara igihe kirekire Ronaldo akicara kuri iyi ntebe y'icyubahiro kuko asabwa gutsinda ibitego bibiri gusa agahita aca aka gahigo, ibi byitezwe ko ashobora kubikora mu mikino ibiri iri imbere Juventus izahuramo na AC Milan ndetse na Sassuolo muri iki cyumweru.

Mu myaka 20 Cristiano amaze akina umupira w’amaguru, yakiniye amakipe atandukanye akomeye i Burayi, arimo Sporting CP y'iwabo muri Portugal, Manchester United yo mu Bwongereza, Real Madrid yo muri Espagne, Juventus yo mu Butaliyani ndetse n’igihugu cye cya Portugal.

Mu makipe yose yakiniye, Real Madrid niyo Cristiano yatsindiye ibitego byinshi,  kuko mu mikino 438 yakinnye yatsinze ibitego 450 mu myaka icye yamaze i Madrid.

Cristiano yatsinze ibitego bibiri byatumye atera intambwe ikomeye mu mwuga we

Cristiano arasabwa gutsinda ibitego bibiri akaba umukinnyi wa mbere watsinze ibitego byinshi mu mateka y'umupira w'amaguru

Cristiano akomeje kuba ubukombe ku Isi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shema Alexandre3 years ago
    Match imwe irahagije akaba uwambere umaze gutsinda ibitego byinshi.





Inyarwanda BACKGROUND