RFL
Kigali

Cavani wa Manchester United yahagaritswe anacibwa amande nyuma yo guhamwa n'irondaruhu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/12/2020 18:40
0


Rutahizamu w'umunya-Urguay ukinira Manchester United, Edinson Cavani, yamaze guhagarikwa imikino itatu adakandagira mu kibuga, anacibwa amande y'ibihumbi 100 by'ama-Pound, nyuma yuko ahamijwe gukoresha amagambo yuzuyemo irondaruhu nyuma y'umukino wahuje Southampton na Manchester United.



Cavani w'imyaka 33 y'amavuko, yategetswe kandi kuzakurikira amasomo imbonankubone azamuhugura ku magambo akwiye gukoresha mu Bwongereza n'ayo adakwiye gukoresha.

Mu mukino wa shampiyona y'u Bwongereza wabaye tariki ya 29 Ugushyingo 2020, Manchester United yatsinze Southampton bigoranye ibitego 3-2, Cavani yatsinzemo ibitego bibiri byahesheje amanota atatu iyi kipe.

Nyuma y'uyu mukino, uyu rutahizamu yasubije uwari umwandikiye kuri Instagram amushimira ku gikorwa gikomeye yakoze, amusubiza mu magambo ari mu rurimi rw'iki-Espagnol agira ati "Gracias negrito" bisobanuye (' Thank you black')  mu cyongereza, mu kinyarwanda bivuze "Urakoze mwirabura".

Nyuma y'iminota mike, Cavani yasibye ubwo butumwa, nyuma yo kubona ko bwatangiye kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yanditse amagambo yuzuyemo irondaruhu.

Umunsi ukurikiyeho Cavani yasabye imbabazi, avuga ko abantu babitwaye mu buryo bishakiye buhabanye n'ibyo yashatse kuvuga kuko yaganiraga n'inshuti ye, kandi amagambo yanditse akaba asanzwe akoreshwa iwabo muri Amerika y'Epfo.

Gusa, Manchester United akinira, yari yatangaje ko umukinnyi wayo nta makosa yakoze kuko ijambo yavuze risanzwe rikoreshwa mu gihugu cyabo kandi ntaho rihuriye n'iby'irondaruhu.

Mu mikino Cavani azasiba harimo uzahuza Manchester United na Aston Villa muri shampiyona, uwa Manchester City muri EFL tariki ya 06 Mutarama 2021, ndetse n'uwa Watford muri FA Cup uzakinwa tariki ya 09 Mutarama 2021.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza, ryasohoye amabwiriza akubiyemo ibihano bizahabwa umukinnyi wese ukina muri iki gihugu, uzagaragarwaho irondaruhu, gukoresha amagambo cyangwa imvugo irimo ikinyabupfura gicye cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga, azajya ahagarikwa imikino itatu adakina.

Mu mwaka ushize w'imikino, Bernardo Silva wa Manchester City na Dele Alli wa Tottenham Hotspurs bahagaritswe umukino umwe kubera kurenga kuri aya mabwiriza.

Cavani wari umaze iminsi atsindira Manchester United yahagaritswe imikino itatu anacibwa amande





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND