Kigali

Bishop Dr. Masengo Fidele yadutangarije indirimbo 10 zamushimishije cyane mu 2020

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/12/2020 11:59
0


Muri rusange umwaka wa 2020 ntabwo wabaniye neza abatuye Isi bitewe n'icyorezo cya Coronavirus kimaze gutwara ubuzima bwa benshi, abandi benshi bakaba baragizweho ingaruka n'iki cyorezo cyadukiye mu Bushinwa mu 2019. Umuziki uri mu bintu byafashije abatari bake kwishima muri uyu mwaka washaririye abatari bake.



Ni muri ubwo buryo InyaRwanda.com twaganiriye na Bishop Dr. Masengo Fidele tumubaza indirimbo z'abaririmbyi bo mu Rwanda zamushimishije cyane muri uyu mwaka ubura amasaha make cyane ngo urangire. Bishop Dr. Masengo Fidele ni umwe mu bapasiteri bakunzwe mu Rwanda by'umwihariko akaba ayoboye urusengero 'Foursquare Gospel Church Rwanda' rufite umwihariko wo kuba rubarizwamo amwe mu matsinda afite izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda aho twavugamo; Alarm Ministries na Gisubizo Ministries. 

Uru rusengero ni narwo rubarizwamo abahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi barimo; James & Daniella, Ben & Chance n'abandi. Umuziki wa Gospel uri mu maraso ya Bishop Dr. Masengo dore ko akunze kwitabira ibitaramo hafi ya byose by'abahanzi ba Gospel n'iby'amatsinda aramya akanahimbaza Imana. Mu ndirimbo zakoze ku mutima w'uyu mupasiteri higanjemo iza James & Daniella n'iza Ben & Chance aho buri tsinda rifitemo indirimbo ebyiri.


Vestine & Dorcas baje ku isonga mu bafite indirimbo zafashije cyane Bishop Dr Masengo 

Ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'indirimbo Bishop Dr. Masengo yakunze cyane mu 2020 hari indirimbo 'Nahawe ijambo' y'itsinda Vestine & Dorcas, abana babiri b'abakobwa binjiye mu muziki muri uyu mwaka, iyi ndirimbo yabo ya mbere yanditswe na Niyo Bosco ikaba yarasamiwe hejuru n'abakunzi b'umuziki wa Gospel. Ni indirimbo imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 1.2 kuri Youtube mu mezi 2 gusa imaze kuri uru rubuga. Ku mwanya wa kabiri hariho 'Nkwiriye kurara iwawe' ya Israel Mbonyi naho ku mwanya wa 10 hariho 'Mana kiza bene wacu' ya Apotre Dr. Paul Gitwaza.

URUTONDE RW'INDIRIMBO 10 ZASHIMISHIJE CYANE BISHOP DR MASENGO MU 2020

1. Nahawe Ijambo- Vestine & Dorcas

2. Nkwiriye kurara iwawe- Israel Mbonyi

4. Yesu arakora- Ben & Chance

5. Mpa amavuta- James & Daniella

6. Hembura- James & Daniella

7. Ndanyuzwe- Aline Gahongayire

8. Amarira - Ben and Chance

9. Biratungana- Gentil Misigaro

10. Mana kiza bene wacu- Apotre Dr. Gitwaza


Israel Mbonyi yaje ku mwanya wa 2 mu bafite indirimbo zakunzwe cyane na Bishop Dr Masengo 


Bishop Dr. Masengo Fidele ni umwe mu bakunzi b'umuziki wa Gospel 


Bishop Dr Masengo Fidele hamwe n'umugore we Solange Masengo 

REBA HANO 'NAHAWE IJAMBO' INDIRIMBO IRI KU ISONGA MU ZASHIMISHIJE CYANE BISHOP DR. MASENGO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND