RFL
Kigali

Neymar Jr mu mazi abira nyuma yo gutegura ibirori mu gihe Brésil yugarijwe cyane na COVID-19

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/12/2020 16:30
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Brazil n'ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, Neymar Jr, ari ku gitutu gikomeye nyuma yo gutahurwa ko yateguye ibirori byahuje abantu 500, mu gihe igihugu cya Brazil kiri kugerageza kwigobotora ingoyi ya COVID-19, aho imibare y'abandura izamuko uko bwije n'uko bukeye.



Neymar wagiye uvugwaho gutegura ibirori bitanduka mu gihe abandi bahanganye n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, kuri iyi nshuro bishobora kutamugwa neza kuko yahagurukiwe n'ingeri zitandukanye zamagana ibyo bikorwa bye.

Bivugwa ko ibi birori Neymar yateguriye iwabo muri Brazil mu Mujyi wa i Rio de Janeiro, byatangiye ku wa Gatanu tariki ya 25 Ukuboza 2020 ndetse n'ubu bigikomeje.

Muri ibi birori, Neymar yatumiye itsinda ry'abaririmbyi rigomba gususurutsa abashyitsi yatumiye, hakaba kandi harakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga mu kabyiniro barimo, kugira ngo amajwi y'umuziki adasohoka hanze akabangamira abaturanyi, ndetse ntibyemewe kuzanamo telefone kugira ngo hatagira ufata amajwi cyangwa amashusho y'ibibera aho ngaho.

Biravugwa ko Neymar yatumiye izi nshuti ze kugira ngo basangire bishimire ko basoje umwaka ari bazima kandi mu mahoro.

Nyuma yo gutahurwa ko Neymar ari mu birori n'uyu mubare w'abantu 500, abanya-Brazil banenze cyane uyu mukinnyi, bamushinja kutita ku bihe igihugu cyabo kirimo no gusuzugura ingamba za Leta zo kwirinda iki cyorezo.

Abinyujije kuri Twitter, Umunyamategeko w’Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Augusto de Arruda Botelho, yagize ati “Igihembo cy’ubugwari cy’uyu munsi gikwiye Neymar ku birori bye by’iminsi itanu yateguye”.

Ikipe ishinzwe itangazamakuru rya Neymar yabwiye ikinyamakuru Le Parisien ko “Hateguwe ibirori byo kwizihiza umwaka mushya ariko bitari ku rwego rw’ibyatangajwe mu bitangazamakuru byo muri Brésil ku mubare w’abatumiwe”.

Si ubwambere Neymar ateguye ibirori mu gihe abandi bahanganye n'ingamba zo kwirinda Coronavirus, kubera ko muri Gashyanyare 2020, ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 28 y'amavuko, yatumiye abakinnyi bakinana muri PSG bazana n'abagore babo mu birori.

Muri Brazil harabarurwa abantu barenga ibihumbi 190 bamaze guhitanwa n'iki cyorezo, mu gihe umubare munini ukomeje kucyandura.

Uyu mukinnyi ashobora gufatirwa ibihano n'igihugu cye cya Brazil, kubera kwica nkana amabwiriza ya Leta yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Neymar ntari kugaragara mu kibuga muri iyi minsi, nyuma yo kuvunikira mu mukino wahuje Lyon na PSG mu ntangiriro z'Ukuboza.

Neymar n'umuryango we mu birori bya Noheli

Muri Gashyantare Neymar yateguye ibirori byarimo abakinnyi ba PSG n'abagore babo ku Isabukuru ye y'imyaka 28

Neymar ntari gukina nyuma y'imvune yagiriye ku mukino wa Lyon





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND