"Indirimbo ya Meddy na Diamond muzi ko ari ikinyoma ariko irahari kandi muzayibona". Bob Pro umaze gusiga bagenzi be mu bijyanye no kurangiza indirimbo (Mixing and mastering) hano mu Rwanda asobanura ko Covid-19 yabaye inzitizi ku mushinga w’indirimbo ya Meddy na Diamond yagombaga gufatirwa amashusho igahita isohoka.
Bob Pro wakoze indirimbo Suzana ya Sauti Sol ikamamara muri Afurika hose ndetse ikanabahesha ibihembo bitandukanye, asobanura ko yifuza gutanga umusanzu we mu gushyira itafari mu ruganda rwa muzika.
Umuyobozi w’ishuri rya Nyundo ariko risigaye
riri i Muhanga, Mighty Popo yahamagaye Bob Pro amusaba ko yabafasha gutegura
integanyanyisho zo kwifashisha bigisha amasomo ya muzika. Ku kinyoma cy’indirimbo
ya Meddy na Diamond asobanura ko ibihe byajemo ibibazo kubera icyorezo ariko
indirimbo irahari hasigaye gufata amashusho yayo ikabona kujya hanze.
Bob Pro nyiri The
Sound ikorera mu Mujyi wa Kigali ubwo yaganiraga na INYARWANDA.COM/TV yamusanze
muri studio, yasobanuye byinshi abantu bamwibazaho bari baraburiye ibisubizo
birimo umubano we na Yvan Buravan yafashije kuva atangiye umuziki kugeza
yegukanye igihembo mpuzamahanga akanamurika album.
Bob Pro yibuka
neza ko azi Buravan ari umuntu uririmba muri korali nta na gahunda yo gukora
umuziki afite. Ati: ’’Ndibuka ko Buravan mu 2014 aribwo twahuye yayoboraga
korali noneho nza kumukorera indirimbo y’ubukwe bwa mukuru we numva ni nziza
mubwira ko yakora umuziki bigakunda”. Buravan yabwiye Bob Pro ko ashaka ko
amufasha kuba icyamamare, Bob Pro aramwemerera amubwira ko yamufasha.
Abahanzi
ntibakwiriye kujarajara muri studio nyinshi
Bob Pro asobanura ko yakuze abona abahanzi bafite amazina bakorana n’abatunganya indirimbo bahoraho ku buryo batajyaga biruka muri za studio nyinshi. Ati: ’’Umuhanzi uba uzi intege nke ze kandi hari igihe ajya ahandi bakazibonamo imbogamizi ntibamufasha uzasanga abahanzi mpuzamahanga bakorana n’abaproducer bamwe bahoraho kuko birafasha’.
Abahanzi bari
kuzamuka abenshi ni we wabagize abo baribo
Andy Bumuntu
murumuna wa Umutare Gaby ni umwe mu bahanzi bafashwa cyane na Bob Pro ndetse
ubu umu producer ukorera Bumuntu ni umunyeshuri wa Bob Pro. Asobanura ko bahuye
ari Ernesto wahoze ukorera RBA yazanye na Umutare Gaby barakorana noneho
aboneraho no kumenyana na Andy Bumuntu. Bob Pro abonye Andy Bumuntu asanga ni
umwana mwiza ufite impano batangira gukorana gutyo.
Bob Pro asaba
abatunganya indirimbo bose kuzimuzanira akazirangiza hakaboneka indirimbo zifite
amajwi meza
Kubera ko yafashijwe na Engeneer John ubu uri muri Canada avuga ko afite ubuhanga bwihariye mu kurangiza indirimbo. Umuziki wa Nigeria abona turi kuwurya isataburenge kuko mu Rwanda hasigaye hari abakorera indirimbo abahanzi bakomeye.
Krizbeat
wazamuye Tekno akaba anafatwa nk’umwe mu bakomeye muri Nigeria Bob Pro yemera
ko ari umuhanga ariko n’abanyarwanda biri kugenda biza ku buryo hari igihe
hazaboneka abahanga mu gutunganya indirimbo bari ku rwego rumwe na Krizbeat
wifatiye Afurika yose. Ati:’’Krizbeat ndamwemera cyane ni umuhanga’’. Icyakora
yongeraho ko umuziki wa Nigeria utari kure y’uwo mu Rwanda.
Ahura bwa mbere na Sauti Sol nta musaruro
byatanze
Bob Pro ajya
guhura na Sauti Sol byavuye kuri The Ben wari ufitanye indirimbo n’iryo tsinda
noneho aramwiyambaza ngo abakorere indirimbo. Ati: ’’The Ben yaranyiyambaje
ndabakorera ariko nabumvishije ibihangano byanjye ariko kubera umwanya muto ntibumvise
ibyanjye ariko nyuma nagiye muri Kenya kurangiza ya project na The Ben bansaba
kongera kubumvisha ibyo nkora bahita bampa indirimbo eshanu na Suzana iriho ku
buryo hari indirimbo nabakoreye zitarasohoka’’.
Ese dutegereze
indirimbo ya Meddy na Diamond?
Ubwo Bob Pro yari muri WCB yajyanye na Meddy kureba Diamond Platnumz yabumvishije 'samples' (indirimbo z'ibice) zirenga 100 z’abahanzi bifuza gukorana na Diamond. Bob Pro yahishuye ko abahanzi bafite amazina baba bafite gahunda ndende ku buryo indirimbo imwe ishobora kumara umwaka itararangira bitewe n’uko umuhanzi w’icyamamare aba yifuzwa n’abahanzi benshi akagenda ahitamo buhoro buhoro uwo bakorana.
Yagize ati: ’’Ndibuka turi muri Tanzania najyanye na Meddy, Diamond
yatwumvishije indirimbo zitarangiye zirenga 100 z’abahanzi bamusaba gukorana na
we’’. Kubera ko Diamond amaze kubaka izina rikomeye usanga aba producer bamuha
indirimbo nyinshi ariko agahitamo nke cyane ku buryo ashobora gukora indirimbo
igasohoka hashize umwaka.
Meddy umwe mu bahanzi nyarwanda bahagaze neza mu muziki
Kurikira ikiganiro kiryoshye twagiranye na Bob Pro
TANGA IGITECYEREZO