Kigali

Umunyarwandakazi Ndekwe Paulette yabaye igisonga cya Miss Globe World

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/12/2020 11:15
8


Umunyarwandakazi Ndekwe Paulette yabaye igisonga cya kane cy’umukinnyikazi wa filime ukomeye Andre Luna wo mu gihugu cya Peru wegukanye ikamba rya Miss Globe World 2020-2021.



Miss Globe World ni irushanwa rigamije guteza imbere Uburezi. Ryari rimaze hafi amezi ane rihatanyemo abakobwa 500 mu bihugu birenga 150 bavuyemo 48 bashakishijwemo uwegukana ikamba rya Miss Globe World.

Mu bakobwa 48 bari bahatanye muri Miss Glode World, Ndekwe Paulette ni we wari uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa. Uyu mukobwa ni nawe waserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth ryabaye mu mwaka wa 2019.

Iri rushanwa ryasojwe mu rucyerera rw'iki Cyumweru tariki 20 Ukuboza 2020, maze Ndekwe Paulette aboneka mu bakobwa batanu begukanye amakamba. Ibihugu bitanu byari bihagarariwe muri iri rushanwa byegukanye amakamba ni Peru, Venezuela, Turkey, Philippines ndetse n’u Rwanda. 

Uretse kwegukana ikamba ry’igisonga cya kane, Ndekwe Paulette yanaciye agahigo kuko yabashije kuba umunyafurikakazi wabonetse muri batanu ba mbere.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Ndekwe Paulette yavuze ko afite ishimwe rikomeye ku mutima we nyuma y’urugendo rutoroshye muri iri rushanwa, yari ahatanyemo n’abakobwa basanzwe bamenyereye amarushanwa y’ubuzima n’abandi bafite ibyo bakora byabagize ikimenyabose.

Yagize ati “Ndishimye! Ni intambwe ikomeye ku Rwanda no kuri njye ubwanjye. Byari urugendo rukomeye, guhatana n’abakobwa bafite uburanga, bamenyereye amarushanwa ku rwego rw’Isi. Byasabaga gukora cyane. Nishimiye umusaruro uvuyemo, kuko mu bakobwa 500 u Rwanda ruje muri batanu ba mbere.”

Mu 2019, umukobwa wo muri Canada ni wegukanye ikamba ry’igisonga cya kane yitwa Shae Callan. Ni nawe uzambika ikamba umunyarwandakazi Ndekwe Paulette wamusimbuye. Paulette yavuze ko ibihembo buri wese yegukanye muri iri rushanwa rya Miss Globe World bazajya kubifata mu gihugu bazamenyeshwa.

Miss Glode World iri mu marushanwa 10 akomeye ku Isi. Ni ku nshuro ya 46 yari ibaye, dore ko yatangiye mu mwaka wa 1975. Kuri iyi nshuro, ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Ndekwe Paulette yabaye igisonga cya kane cya Miss Globe World 2020-2021

Abakobwa batanu begukanye amakamba, barimo Andre Luna wo muri Peru wegukanye ikamba rya Miss Globe World 2020-2021

Ndekwe Paulette yasimbuye umunya-Canada wari ufite ikamba ry'igisonga cya kane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mahoro Patty4 years ago
    Wow, uyu mwana yabaga mu Rwanda se? Ni ubwa mbere u Rwanda ruhagarariwe n'umukobwa mwiza gutya akagera kure. Mutubwire inkunga akeneye ahubwo tumushyigikire. Congz girl!!!
  • Musengimana Esirael4 years ago
    Murakoze icyonjyeza nukomwakomerezaho ugaheshishemigihugucyacyu cyurwanda rwabanyarwanda mukomerezahotubarinyuma nibyizane kandibirashimishije.
  • Barera Bobby4 years ago
    Yeweyewe, uyu mwana arahiye byo rero. Atukuye abamiss bose, kurwego rw'isi u Rwanda rugeze kure kuva ibikorwa by'ubwiza byatangira. Turagushyigikiye abakunda u Rwanda n'iterambere ryarwo. Uri mwiza byo ntibibeshye kuguha ikamba. Bravo bravo mukobwa mwiza!!!!!!!!
  • Abel Sam Rindiro4 years ago
    Umva man, uyu mwana ndamuzi yiga UK muri IT. Arimo no kwandika igitabo kuko ari kurangiza amasomo ye akiri muto man. Ariko numvise amakuru ko ngo ukuyemo umuryango we, akunda Beauty Pageant na Computer. None koko si blague, birangiye abaye Miss World????? Proud of her. Ishema ry'u Rwanda kbsa.
  • Ngabire Marie Claire4 years ago
    Miss turamushyigikiye. Ni mwizabyo nanjye nemeye. Ariko.ikibazo nuko asa nkaho atari uwino. Ese koko.yaba ari.umunyarwandakazi?kuki se atazwi? Akoriki.mu buzima busanzwe? Mwazaduha instagram ye niba nta kibazo. Inyarwanda namwe ndabakunda muduha amakuru aryoshe birenze. Murakoze tu.
  • Gahizi Nkubitoyintore4 years ago
    Mbega inkuru iryoshye!!!!! Ese koko u Rwanda rufite abakobwa beza gutya? Kuki tutababona bitabira MissRwanda bakarenga bakajya hirya yarwo kuzana amakamba akaze? Nibabanze iwabo kabisa tubamenye tumenye ibyiza by'iwacu. Iyi nkuru yanditse neza, uri Umunyamwuga wowe wayiduhaye. Uzi ko nyisoma nkayisubiramo nkongera nkasubiramo????? Urakoze Miss nakomeze atere imbere ni we wari ukenewe muri iki gihe. Turamushyigikiye 1000% umwiza w'iwacu.
  • Cyuzuzo Marilyn4 years ago
    Inyarwanda turabakunda mutugezaho amakuru ashyushye. Inkuru yanditse neza mu buhanga ku bakunda gusoma. Uyu mwana ni mwiza twishimiye ko agejeje u Rwanda ahantu hashimishije. Turagishyigikiye Miss Paulette. Courage tukuri inyuma......
  • Mbabazi Aimée4 years ago
    Miss wacu tukurinyuma👌. Ikamba warurikwiye kabisa👑. Inyarwanda.com tubashimiye ubunyamwuga mwandikana, nkunda amakuru mutugezaho ukuntu aba afite isuku. Mukomereze aho rwose



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND