Kigali

U Rwanda rwasezerewe muri CECAFA rwakiriye rutarenze umutaru

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/12/2020 15:25
0


Nyuma yo gusoza imikino yo mu matsinda u Rwanda ari urwa nyuma mu itsinda B rwari ruherereyemo, rwahise rusezererwa muri iri rushanwa, rutakaza amahirwe yo kuzagaragara mu makipe azakina igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 17 kizabera muri Morocco umwaka utaha.



U Rwanda rwari ruhanze amaso Tanzania byibura ko iri butsinde Djibouti ibitego bibiri kuzamura, kugira ngo rugire icyizere cyo gukomeza muri 1/2, ariko icyizere cyose kiyoyotse nyuma yuko umukino urangiye ibi bihugu byombi biguye miswi 1-1.

Kunganya uyu mukinom byatumye Tanzania izamuka ari iyambere mu itsinda B n’amanota ane mu gihe Djobouti yagize amanota abiri imbere y’u Rwanda rufite inota rimwe, rwahise runasezererwa.

Mu itsinda A Uganda yamaze kubona itike ya 1/2, ikazazamukana n'izaba yabikoreye hagati ya Ethiopia na Kenya.

Muri 1/2 Uganda izakina na Djibouti, mu gihe Tanzania izakina n'iza kuba iya kabiri mu itsinda A.

Amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma azabona itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 20 kizabera muri Morocco umwaka utaha wa 2021.

U Rwanda rwasezerewe muri CECAFA U17 rutarenze imikino y'amatsinda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND