Kigali

Tembera inzu ya Cristiano Ronaldo yaguze hafi Miliyari 8 Frws - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/12/2020 15:37
0


Umunya-Portugal ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu mupira w'amaguru, ari ku ruhembe mu bakinnyi batunze amafaranga menshi, bituma aba mu nzu ihenze, agenda mu modoka ihenze, ndetse akaba no mu buzima buhenze we n'umuryango we.



Umugore wa Cristiano, Georgina Rodriguez, aherutse gushyira hanze amafoto menshi y'inzu imwe mu zo bafite iherereye mu mujyi wa  Madeira muri Portugal ifite agaciro ka miliyari hafi umunani z'amanyarwanda, ayitaka ubwiza no kuba imwe mu nzu zihenze cyane muri ako gace.

Iyi nzu y'i Madeira, iri ahantu yitaruye kandi hisanzuye, ikaba ifite byose nta nakimwe kibuzemo, akaba ari ahantu uyu mugore wa Ronaldo akunda cyane hakiyongeraho ko ariho uyu munyabigwi muri ruhago yavukiye.

Cristiano Ronaldo afite inzu enye ziri mu bihugu bitandukanye, harimo Portugal, Espagne,u Bwongereza n'u Butaliyani, zose zikaba zifite agaciro ka miliyali hafi 20 z'amanyarwanda.

Iyi nzu ya Ronaldo iherereye mu gace ka Funchal mu mujyi wa Madeira, aho avuka ndetse hakaba hatuye umuryango we.

Cristiano Ronaldo kuri ubu afite abana bane, barimo imfura ye Cristiano Jr, ndetse na batatu yabyaranye na Georgina Rodriguez, barimo Eva, Matteo na Alana Martina.

Inzu ya Cristiano iherereye i Madeira ifite agaciro hafi ka miliyari 8Frws

Inzu ya Cristiano ifite ibikoresho bihenze

Iyi nzu ifite pisine ziherereye ahantu heza kandi hatuje


Munzu imbere

Cristiano yifotoreza kuri Pisine

Georgina Rodriguez yifotoreza muri Pisine

Cristiano n'umugore we bari muri Gym yo mu rugo

Cristiano n'umuryango we

Cristiano atunze imodoka zihenze

Cristiano n'umuryango we babayeho mu buzima bwiza kandi buhenze





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND