Kigali

APR FC yatsindiwe muri Kenya isezererwa itarenze umutaru muri CAF Champions League

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/12/2020 17:58
2


Mu mukino wo kwishyura utoroheye APR FC mu gihugu cya Kenya, warangiye isererewe mu irushanwa rya CAF Champions League rugikubita, nyuma yo gutsindwa na Gor Mahia ibitego 3-1, APR FC ihita isezererwa ku kinyuranyo cy'ibitego 4-3 mu mikino yombi.



Umukino watangiye amakipe yombi agaragaza ishyaka mu kibuga hagati, ariko APR FC yagaragazaga ko yiteguye gukina umukino wo gusatira kuruta kugarira bitewe n'abakinnyi umutoza Adil Mohamed yabanje mu kibuga n'uburyo yabakinishije.

Ku munota wa 9, APR FC yabonye amahirwe yo gufungura amazamu, ubwo Imanishimwe Emmanuel yazamukanaga umupira yihuta, yinjira mu rubuga rw'amahina agiye guhindura umupira , Michael Apudo wa Gor Mahia amushyira hasi, umusifuzi ahita atanga penaliti ya APR FC.

Penaliti yatewe na rutahizamu Jacques Tuyisenge ku munota wa 10, umunyezamu Gad Mathews ayikuramo.

Nyuma yo guhusha Penaliti, ntabwo APR FC yatezutse ku izamu rya Gormahia kuko abakinnyi barimo Lague Byiringiro na Imanishimwe Emmanuel bakomeje gusatira cyane ariko kuboneza mu izamu bikomeza kwanga.

Nyuma yo gukina neza mu kibuga hagati bakagerageza kurema uburyo bubiri bw'igitego bukanga, ku munota wa 17 Gor Mahia yakosoye amakosa APR FC yari imaze gukora, ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Samuel Onyango.

Ku munota wa 24, Gor Mahia yahushije uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ku burangare bwa ba myugariro ba APR FC cyane cyane Mutsinzi Ange na Manzi Thierry, ariko Samuel Onyango ateye umupira uca ku ruhande gato rw'izamu rya Rwabugiri.

Kuva yinjizwa igitego, APR FC yakomeje gukinira ku gitutu byatumye umutoza Adil akora impinduka, akuramo Niyomugabo Claude yinjiza mu kibuga Bizimana Yannick nyuma y'iminota 29 y'umukino.

Ku munota wa 30 Rwabugiri Umar yarokoye APR FC yashoboraga kwinjizwa igitego cya kabiri, nyuma y'ikosa Ombolenga yari amaze gukora yihera umupira Tito Okello, wateye ishoti rikomeye ariko Rwabugiri ahaba intwari.

Gor Mahia yakomeje kugaragaza imbaraga nyinshi mu minota 45 y'igice cya mbere, ibona uburyo butandukanye bwo gutsinda byinshi, ariko hinjira kimwe gusa mu izamu rya Rwabugiri Umar, amakipe ahita yinjira mu karuhuko.

APR FC yatangiye igice cya kabiri igaragaza ko ikeneye kwishyura igitego yatsinzwe mu gice cya mbere, aho ku kazi gakomeye kakozwe na Bizimana Yannick, iyi kipe y'ingabo z'u Rwanda yabonye Corner ebyiri zikurikiranye ariko ntizatanga umusaruro.

Gor Mahia yakoze impinduka, Tito Okello yasohotse mu kibuga hinjira Miheso kugira ngo bakomeze ubusatirizi.

Nubwo APR FC yagaragazaga ko ishobora gukina neza ikarema uburyo bwavamo igitego, yakomeje guhuzagurika mu kibuga uhereye ku muzamu ukageza ku busatirizi, byahaga icyuho abakinnyi ba Gor Mahia bakomezaga gusirisimba imbere y'izamu rya APR FC ndetse bakanayirusha gukina neza mu kibuga hagati, byarushagaho kuyishyira ku gitutu.

Umutoza Adil wa APR FC yakoze impinduka bwa kabiri, yinjiza mu kibuga abakinnyi babiri icyarimwe, Ndayishimiye Dieudonne na Nsanzimfura Keddy akuramo Manishimwe Djabel na Byiringiro Lague.

Impinduka umutoza Adil yakoze zatanze umusaruro ku munota wa 76, ubwo Nsanzimfura Keddy yateraga ishoti rikomeye mu izamu rya Gor Mahia, yishyurira APR Fc igitego yari yatsinzwe mu gice cya mbere.

Ku munota wa 81, Jacques Tuyisenge yasohotse mu kibuga, asimburwa na Mushimiyimana Mohamed.

Iminota 90 y'umukino yarangiye amakipe anganya 1-1, umusifuzi ashyiraho  iminota 5 y'inyongera.

Habura iminota itatu ngo umusifuzi arangize umukino, Sydney Ochieng winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego cya kabiri cya Gor Mahia, umukino uhita usubira i rudubi.

Mu gihe APR FC yarimo yibaza ibiyibayeho mu masegonda make, ku mupira wari uturutse muri Corner, Nicholas Kipkurui nawe winjiye mu kibuga asimbuye yibye umugono atsinda igitego cya gatatu cya Gor Mahia n'umutwe, ahita asezerera burundu ikipe ya APR FC.

Gutsindwa uyu mukino 3-1, bitumye Gormahia yahise ibona itike yo gukomeza mu ijonjora rya kabiri isezereye APR FC ku kinyuranyo cy'ibitego 4-3 mu mikino yombi.

Gor Mahia XI: Gad Mathews, Charles Momanyi, Philemon Otieno, Michael Apudo, Andrew Juma, Ernest Wendo, Kenneth Muguna, Bernard Ondiek, Tito Okello, Benson Omalla na Samuel Onyango

APR XI: Rwabugiri Umar, Fitina Ombolenga, Emmanuel Imanishimwe, Thierry Manzi, Ange Mutsinzi, Niyonzima Olivier Seifu, Djabel Manishimwe, Niyomugabo Claude, Byiringiro Lague, Jacques Tuyisenge na Ruboneka Jean Bosco

Gor Mahia isezereye APR FC muri CAF Champions League

Nsanzimfura Keddy yari yatsinze igitego cyo kwishyurira APR FC

Umukino ubanza wabereye i Kigali APR FC yari yatsinze Gor Mahia 2-1







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mbanzabugabo j cloud4 years ago
    APR FC iratubabaje pe nukwihangana san!
  • Niyaim4 years ago
    Ntakipe ishobora kugera kure ifite umuzamu uciriritse nka Rwabugiri,Pole Sana APR mbajwe nishoramari ryakozwe ridatanze umusaruro.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND