Celestin Gakwaya wamamaye nka Nkaka muri sinema nyarwanda yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Mutesi Moreen mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 03 Ukuboza 2020 ubera ku Murenge Kagarama mu Karere ka Kicukiro nk'uko Nkaka yabitangarije InyaRwanda.com
Gakwaya Celestin na Mutesi Moreen bazasezerana imbere y'Imana mu birori bizaba tariki 12/12/2020. Moreen Mutesi ni we mukobwa Nkaka yasimbuje Daniella Rudasingwa yambitse impeta y'urukundo tariki 13 Werurwe 2020 nyuma bakaza gutandukana bitewe n'uko hari ibyo bateganyaga bitakunze nk'uko Gakwaya Celestin aherutse kubitangariza InyaRwanda.com.
Gakwaya wamenyekanye cyane muri filime 'Serwakira' yakinagamo yitwa Nkaka, yadutangarije ko umukunzi we mushya Mutesi Moreen ari umukobwa w'uburanga unafite indangagaciro nyarwanda hakiyongeraho n'iza Gikristo. Ati "Mutesi ni uko hejuru y'uburanga hiyongeraho indangagaciro nyarwanda n'iza Gikristo". Yavuze ko gahunda zo gutegura ubukwe bwe na Mutesi zirimbanyije.
REBA AMAFOTO YA NKANA NA MOREEN BASEZERANA IMBERE Y'AMATEGEKO
Celestin yemeye kuba umugabo wa Moreen mu buryo bwemewe n'amategeko
Moreen yemeye kuba umugore wa Celestin mu buryo bwemewe n'amategeko
Mutesi Moreen umukunzi wa Gakwaya Celestin
Gakwaya Celestin wamamaye nka Nkaka muri sinema nyarwanda
Celestin na Moreen bazasezerana imbere y'Imana kuwa 12/12/2020
TANGA IGITECYEREZO