Kigali

Ishimwe Jean Claude umunyarwanda rukumbi uzasifura CHAN 2021

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/12/2020 15:05
0


Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika 'CAF' yamaze gutangaza ko Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Ishimwe Claude yatoranyijwe mu bazasifura irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo 'CHAN' rizabera muri Cameroun umwaka utaha wa 2021.



Ishimwe niwe musifuzi w'umunyarwanda wenyine watoranyijwe na CAF kuzasifura igikombe cya CHAN 2021, giteganyijwe kuzatangira tariki ya 16 Mutarama kugera tariki ya 07 Gashyantare 2021, kikazanitabirwa n'u Rwanda.

Ishimwe ari mu basifuzi 20 basifura hagati batoranyijwe na CAF, mu gihe abo ku ruhande ari 21.

Ishimwe Claude w’imyaka 30 y’amavuko, amaze imyaka itanu asifura ku rwego mpuzamahanga, aho yaherukaga gusifuri igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’imyaka 23 (AFCON U23).

Hakizimana Louis niwe munyarwanda waherukaga gusifura irushanwa rya CHAN, ryabereye muri Morocco mu 2018.

Abasifuzi bose batoranyijwe bazabanza guhugurwa na CAF,  mbere yo gusifura CHAN 2021.

Ishimwe Jean Claude niwe munyarwanda rukumbi uzasifura CHAN 2021





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND