RFL
Kigali

Weekend ku byamamare: Ibivugwa kuri Miss Naomie, The Ben muri Tanzania, Clarisse Karasira na Tito Rutaremera

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:28/11/2020 13:23
0


Mu minsi mike itambutse ku mbuga nkoranyambaga hacararaye amakuru amwe n'amwe ku byamamare kugeza no muri iyi Weekend twinjiyemo. Hano mu Rwanda hari ibyamamare byavuzwe harimo The Ben, Miss Nishimwe Naomie n'ifoto ya Tito Rutaremara ari gusoma ku itama umuhanzikazi Clarisse Karasira.



Mu minsi ibiri ishize nibwo umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda, The Ben yerekeje ku rukuta rwe rwa Instagram yerekana ko ari muri Tanzania, yagaragazaga uburyo abantu bamwakiriye nk’icyamamare muri kiriya gihugu. Amakuru yavugaga ko kandi umukobwa bivugwa ko bakundana, Uwicyeza Pamella yari amaze iminsi nawe ari muri Tanzaniya mbere y’uko The Ben ahamusanga.


Hagati y’aba bombi, usanga urukundo rwabo basa n’abarugira ibanga rikomeye ariko imbuga nkoranyambaga zikagenda zerekana ko hari umubano wihariye bafitanye bagendeye ahanini ku mafoto aba bombi bagenda bifotoranya. Iyo itangazamakuru ribabajije niba bakundana, basubiza ko bazabimenya igihe nikigera. Ku bijyanye n'ibikekwa ko The Ben yaba yarasanze Pamella muri Tanzania, ntitwabashije kumubona kuri telefone ngo agire icyo abidutangarizaho.

Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie nawe hari amashusho y’amasegonda make, ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, amugaragaza ari kumwe n’umusore bicaye mu modoka, bamwe baketse ko ari umukunzi we, iyo urebye ku rukuta rwe rwa Instagram uyu mukobwa ni we washyizeho ako ka video, avuga mu magambo make ati; “Ugire umugoroba mwiza muntu mwiza”. Ku baketse ko uyu musore yaba ari umukunzi we, ntitwabashije kubona Miss Naomie kuri telefone ye igendanwa ngo tumubaze amakuru y'impamo.


Naho, umuhanzikazi uhagaze neza mu Rwanda, Clarisse Karasira, muri iki cyumweru turimo gusoza, yasohoye indirimbo ye nshya yise “Rutaremara” yatuye Hon. Tito Rutaremara. Clarisse yagize ati “Rutaremara ni indirimbo yanjye, ishimira bivuye ku mutima abakunzi bose b'inganzo. By'umwihariko ituwe cyane Honorable Tito Rutaremara nk'umwe mu bakuru bankomereje ishyaka mu inganzo y'umutima. Dukomeze twimike ubumana, ubumuntu, n'urukundo rutagira umupaka”.


Nyuma y'uko iyi ndirimbo igiye hanze, benshi bishimiye cyane Tito Rutaremera umwe mu banyapolitike bakomeye mu Rwanda ku bw'umusanzu we mu gushyigikira umuhanzikazi nyarwanda akagaragara mu mashusho y'indirimbo. Amafoto yabo bombi yasangijwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane ifoto igaragaraza Hon. Rutaremera ari gusoma ku itama uyu muhanzikazi uri mu bahagaze neza cyane mu muziki nyarwanda by'umwihariko mu njyana Gakondo.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND