Umunyabigwi muri ruhago ukomoka muri Portugal, wakiniye FC Barcelona imyaka itanu ndetse na Real Madrid, yashimangiye ko kugeza magingo aya Messi ataribona muri FC Barcelona nyuma yo gushaka kuyisohokamo bikanga, anemeza ko nta musaruro bamwitegaho kubera ko umutima we utari muri Barcelona.
Figo yavuze uyu rutahizamu ukomoka muri
Argentina ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi, umutima we utakiri muri FC Barcelona
kuva yahatirwa kuguma muri iyi kipe mu mpeshyi ishize ubwo yifuza kuyisohokamo.
Figo
ashimangira ko bigoye cyane kwitega umusaruro kuri Messi usa nkaho ataba mu
ikipe.
Magingo
aya, Messi ntabwo akishimiye kwambara umwambaro wa FC Barcelona, kubera ko
umusaruro yatangaga wasubiye hasi ku buryo bugaragarira buri wese muri uyu
mwaka w’imikino, ndetse n’umutima wo kwitangira ikipe ntabwo ukigaragara.
Aganira
na Marca, Figo yagize ati”Ibintu bya Messi byo gusohoka muri FC Barcelona muri
iyi mpeshyi, nabireberaga ku ruhande nk’undi mufana wese w’umupira w’amaguru,
naratunguwe cyane.
“Yari
afite impamvu zamuteye gufata uriya mwanzuro. Ntabwo namenye ibyabaye mbere yaho.
“Buri
kipe ku Isi yifuza kugira umukinnyi nka Messi, gusa bijyana n’uko ihagaze nko
mu bukungu, amafaranga izamutangaho imuhemba ndetse hakiyongeraho ubushake bw’umukinnyi
n’ibindi.
“Gusa,
muri rusange, mu buzima, iyo umuntu adashaka kuba ahantu, ntacyo wamwitegaho
kandi ntacyahindura intekerezo ze”.
Muri
uyu mwaka w’imikino, muri shampiyona ya Espagne La Liga, Messi amaze gukina
imikino 7, yateye amasho 16 agana mu izamu, atsinda ibitego 3 anatanga imipira
2 yavuyemo ibitego. Yakinnye imikino itatu ya UEFA Champions League, yatsinze
ibitego 3 amatanga imipira 2 yavuyemo ibitego.
Muri
rusange mu mwaka w’imikino wa 2020/21, Messi amaze gukina imikino 10, iminota
854’, yatsinze ibitego 6 anatanga imipira 4 yavuyemo ibitego.
Figo avuga ko umutima wa Messi utari muri FC Barcelona
Ntabwo Messi yatangiye neza uyu umwaka w'imikino, byatumye benshi bagira amakenga ku musaruro we muri uyu mwaka
TANGA IGITECYEREZO