Kigali

Munsuhurize Abafana ba Rayon Sports - Ibikubiye mu butumwa bwa Robertinho nyuma yo gutombora APR FC muri CAF Champions League

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/11/2020 12:49
1


Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports, Robertinho ukomoka muri Brazil, kuri ubu utoza ikipe ya Gormahia yo muri Kenya, yagize ubutumwa atanga nyuma yo kumenya ko ikipe ye yatomboye APR FC mu ijonjora ry'ibanze muri CAF Champions League.



Umukeba wa mbere Robertinho yari afite atoza Rayon Sports, yari APR FC. Kuri iyi nshuro agiye guhangana nayo muri Champions League atoza ikipe ya Gormahia iherutse kumuha amasezerano y'imyaka ibiri.

Aganira na Radio Flash, Robertinho yagaragaje ko akumbuye kugaruka mu Rwanda ariko by'umwihariko ko akumbuye abafana ba Rayon Sports babanye neza ndetse bakanandikana amateka akomeye ubwo Rayon Sports yageraga muri 1/4 ku nshuro ya mbere muri CAF Confederations Cup.

Abajijwe ku mukino uzamuhuza na APR FC yatomboye, Robertinho yagize ati: "Ntabwo nshaka kuvuga kuri uyu mukino, gusa sinakwirengagiza ko APR FC ari ikipe nkuru kandi ifite intego gusa sinagira icyo mvuga mbere y'uyu mukino, ahubwo nzagira icyo ntangaza nyuma yawo".

“Ndashimira abafana bose bo mu Rwanda cyane aba Rayon Sports nanabasuhuza, nkaba nizeye ko bazashyigikira ikipe yanjye nshya,  birashoboka ko twakina harimo abafana, nk’abafana b’ikipe yanjye ya kera bizaba ari ibyiza cyane”.

Robertinho yatandukanye na Rayon sports mu mpeshyi ya 2019, nyuma yo gukora amateka akomeye muri iyi kipe yagejeje muri 1/4 cya CAFConfederations Cup bwa mbere mu mateka y'iyi kipe.

Nyuma y'umwaka wari ushize nta kipe afite atoza, mu kwezi gushize nibwo Gormahia yatangaje ko yasinyishije uyu mutoza ku masezerano y'imyaka ibiri.

Umukino ubanza wa APR FC na Gor Mahia uteganyijwe hagati ya 27 na 29 Ugushyingo i Kigali mu gihe uwo kwishyura ukazaba hagati y’itariki 4 na 6 Ukuboza 2020 muri Kenya.

Robertinho yizeye ko abafana ba Rayon Sports bazamushyigikira ku mukino azakina na APR FC

Robertinho ni umwe mu batoza bagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nduwayezu Emmanuel 4 years ago
    Umusaza Robertigno,tumuhaye ikaze murwa Gasabo kandi tuzamushigiiira kuko yatubaniye neza. duheruka ibyishimo akiri muri gikundiro





Inyarwanda BACKGROUND