RFL
Kigali

Ishimwe Kevin ushobora gusezererwa burundu muri APR FC yirukanywe mu mwiherero asubira mu rugo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/10/2020 9:30
3


Rutahizamu w’ikipe ya APR FC, Ishimwe Kevin, yirukanwe mu mwiherero w’iyi kipe kubera imyitwarire mibi yagaragaje mu myitozo y’iyi kipe, bikaba bivugwa ko isaha n'isaha ihabwa ibaruwa imwirukana burundu muri iyi kipe.



Mu myitozo y'ikipe ya APR FC yabaye ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2020, rutahizamu Ishimwe Kevin ukina anyuze ku mpande, yasifuwe ko yaraririye ahita abwira nabi umutoza, bihumira ku mirari ko uyu mukinnyi asanzwe akemangwa ku myitwarire ye muri iyi kipe, ahita afata umwanzuro wo kumwirukana mu mwiherero.

Biravugwa ko uyu mutoza utajya yihanganira imyitwarire mibi ku bakinnyi be, yamaze kumenyesha ubuyobozi bukuru bw'iyi kipe ko atazongera gukorana na Kevin, ko yahabwa ibaruwa imusezerera burundu.

Magingo aya Ishimwe Kevin yasubiye mu rugo, ntakibarizwa hamwe n'abandi bakinnyi ba APR FC.

Abakinnyi bose ba APR FC, bamaze iminsi bari mu mwiherero mu karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi ahegereye ahari  ikibuga cy'imyitozo iyi kipe ikoreraho, cyane ko bari gutegura amarushanwa ya CAF Champions League ateganyijwe mu kwezi gutaha ku Ugushyingo.

Ishimwe Kevin amaze umwaka umwe akinira APR FC yagezemo avuye muri AS Kigali, akaba yaranakiniye amakipe arimo Rayon Sports na Pepiniere  FC.

Kevin aramutse yirukanwe muri APR FC, yaba abaye umukinnyi wa kabiri wirukanwe muri iyi kipe y'ingabo z'igihugu azira imyitwarire mibi ku bwa Adil Mohamed utoza iyi kipe, nyuma ya Sugira Ernest nawe watandukanye n'uyu mutoza wamushinjaga ikinyabupfura gike.

Ishimwe Kevin yabwiye nabi umutoza Adil ahita amwirukana mu mwiherero w'ikipe ya APR FC

Kevin ashobora kwirukanwa burundu muri APR FC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bagirubwira Valens3 years ago
    Ubundi ngo ugaburira uwijuse bararwana!
  • Dusingize valens3 years ago
    Yego agomba kwirukanwa,ntawakwihanganira indiscipline
  • Clauddiiii3 years ago
    Ahubwo n'imyitwarire mibi y'umutoza ushaka kuba nka k'amana muri equipe





Inyarwanda BACKGROUND